Washington – Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya avuga ko Hotel umugore wa Perezida Felix Tshisekedi, Madamu Denise Nyakeru acumbitsemo “yinjiriwe n’abantu bataramenyekana”, bashatse kwinjira ku ngufu hakaba hagishakishwa amakuru ku byabaye.
Yavuze ko Madamu Denise Nyakeru ameze neza. Nyakeru ari muri America mu ruzinduko rw’akazi aho yatumiwe n’umugore wa Perezida Donald Trump.
Ibi byabaye, Patrick Muyaya abihuza n’u Rwanda, akavuga ko bishobora kuba bifitanye isano, ngo kuko Congo yabashije gushyira hanze “ikinyoma cy’u Rwanda”.
Kuri we ngo Congo yatangije intambara ku mpande zose kandi irimo iratsinda, bityo ngo “abandi bari kugaragaza umujinya”.
Ambasade y’u Rwanda yatanze umucyo ku byabaye
Ambasade y’u Rwanda i Washington yamaganye “ibinyoma bya Muyaya bivuga ko Hotel umugore wa Perezida Felix Tshisekedi acumbitsemo” yinjiriwe n’abantu bataramenyekana,” akanabihuza n’u Rwanda.
Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda i Washington rivuga ko abo mu nzego z’umutekano ba Congo babangamiye bagenzi babo b’u Rwanda i Washington, kandi bari muri hoteli imwe impande zombi zicumbitsemo.
Ambasade y’u Rwanda i Washington ivuga ko umwe mu itsinda ry’abashinzwe umutekano w’abanyacyubahiro b’u Rwanda utari ufite intwaro yabujijwe kwinjira muri lift “essenseur” n’abashinzwe umutekano bo mu itsinda rya RD.Congo mu gice cyemerewe kugendwamo n’abashyitsi bose.
Ambasade iti “Ni ibintu bidakwiriye, ni imyitwarire idahwitse yagaragarijwe ahantu buri wese afite uburenganzira bwo gukoresha. Icyakora ikibazo cyahise gikemuka ibintu bitarafata indi ntera.”
Ivuga ko nyuma y’ibyabaye, uruhande rw’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhindura hoteli.
Mu kwimuka, ngo Abanyarwanda barahohotewe, ndetse bafatwa amashusho n’abantu batazwi. Ambasade y’u Rwanda iti “Nubwo habaye ubu bushotoranyi, itsinda ry’u Rwanda ryifashe, rigaragaza ubunyamwuga busanzwe buriranga, ryirinda amakimbirane yashoboraga kuvuka.”
Ku byo Muyaya yatangaje, Ambasade ivuga ko ari “ibinyoma biteye ison, bidakwiriye guhabwa agaciro, ahubwo bwikwiye kwamaganwa.”
U Rwanda na Congo bisa nkaho nta ntambara yeruye birimo, ariko Congo ishinja u Rwanda gushyigikira no gufasha AFC/M23 naho u Rwanda rugashinja Congo gufasha FDLR.
Abayobozi b’ibihugu byombi bakunze kumvikana baterana amagambo aremereye, ndetse Perezida Felix Tshisekedi yigeze kuvuga ko azafasha “Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame”.

UMUSEKE.RW
