Umurenge Kagame Cup: Hamenyekanye ikipe zizahagararira Umujyi wa Kigali

Ikipe y’umupira w’amaguru ihagarariye Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yatsinze uwa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge ibitego 3-1, uhita ukatisha itike yo kuzahagararira Umujyi wa Kigali.

Imikino y’irushanwa ry’Imiyoborere Myiza ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame [Umurenge Kagame Cup] ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, yasojwe ku wa Kabiei, tariki ya 24 Werurwe 2026, ibera kuri Tapis Rouge.

Mu cyiciro cy’abagabo, hakinnye Umurenge wa Masaka yo mu Karere ka Kicukiro n’uwa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge mu gihe mu cyiciro cy’abagore, hakinnye Umurenge wa Kacyiru n’uwa Mageragere.

Bamwe mu bitabiriye iyi mikino, harimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Urujeni Martine ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis.

Muri ruhago y’abagabo, Masaka yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Nyarugenge ibitego 3-1. Iyi Mirenge yombi izahagararira Umujyi wa Kigali ku rwego rw’Intara.

Mu mupira w’amaguru w’abagore, Umurenge wa Kacyiru wegukanye igikombe nyuma yo gutsinda uwa Mageragere. Aya makipe yombi azahagararira Umujyi wa Kigali ku rwego rw’Intara.

Mu mukino wa Volleyball mu cyiciro cy’abagore, ikipe y’Umurenge wari uhagarariye Akarere ka Kicukiro, ni wo wegukanye igikombe ndetse uzahagararira Umujyi wa Kigali.

Muri Basketball, mu bagore n’abagabo, Umujyi wa Kigali uzahagararirwa n’Akarere ka Kicukiro kihariye ibikombe.

Mu mukino wa Sitball, mu bagore n’abagabo, Umujyi wa Kigali uzahagararirwa n’Akarere ka Gasabo.

Uretse iyi mikino yabaye, hanahembwe abahize abandi mu mikino ikinwa n’umuntu ku giti cye. Aba na bo bazahagararira Umujyi wa Kigali ku rwego rw’Igihugu.

Masaka yegukanye igikombe muri ruhago y’abagabo
Kacyiru yacyegukanye mu Cyiciro cy’Abagore
Abayobozi batandukanye bari bahari
Hanahembwe abahize abandi mu mikino y’amaboko
Hanahembwe n’abahize abandi mu mikino y’abantu ku giti cyabo
Abakunzi n’iri rushanwa bari benshi kuri Tapis Rouge
Bagaragaje urukundo bafitiye Umurenge Kagame Cup
Ni imikino iba irimo iba iri ku rwego rwiza
Umurenge wa Kacyiru mu Bagore
Ikipe y’Umurenge wa Mageragere
Ikipe y’Umurenge wa Masaka
Ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *