Nyuma yo gutandukana na Kayserispor WFC yo muri Turquie, Mukeshimana Dorothée, yamaze kubona ibyangombwa byo kongera gukinira Rayon Sports WFC yahozemo.
Amakuru yemeza ko Mukeshimana yagarutse muri Rayon Sports WFC, yemejwe n’iyi kipe ibicishije kuri X yayo ku wa 23 Werurwe 2026.
Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Dorothée yasinye amasezerano y’amezi atandatu ndetse yamaze kubona ibyangombwa (License) bimwemerera kuyikinira imikino isigaje muri uyu mwaka w’imikino 2025-26.
Bivugwa ko ubwo uyu mukinnyi yari ageze muri Turquie, yasanze ikipe yajyanywemo ari iy’abana, bitandukanye n’ibyo uwamushakiye akazi (agent) yari yamwijeje.
Mukashimana yaje muri Rayon Sports WFC avuye muri AS Kigali WFC yari amazemo imyaka myinshi.
Uretse kuba ari mwiza mu gukina inyuma ya ba rutahizamu, uyu mukinnyi ashobora no gukina aca ku ruhande mu busatirizi.



UMUSEKE.RW
