Iran yamaganye ibyo kuganira na Amerika

Igihugu cya Iran cyahakanye iby’uko cyaba kiri mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko byabaye ndetse bikaba byaratanze umusaruro mwiza.

Donald Trump avuga ko habayeho “ibiganiro bitanga umusaruro ku gisubizo cyuzuye” ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Avuga ko agiye “gusubika ibitero byose ku bigo by’ingufu n’ibikorwaremezo by’ingufu bya Iran” mu gihe cy’iminsi itanu.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa TruthSocial bwanditswe mu nyuguti nkuru, Trump yagize ati: “Nishimiye kubamenyesha ko Leta zunze Ubumwe za America n’igihugu cya Iran byagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga umusaruro mu minsi ibiri ishize ku gukemura burundu imirwano yacu mu Burasirazuba bwo Hagati.”

Akomeza agira ati “Dukurikije imiterere n’imvugo y’ibi biganiro byimbits, birambuye kandi byubaka, izakomeza icyumweru cyose, nategetse Minisiteri y’Intambara gusubika ibitero byose bya gisirikare ku nganda z’amashanyarazi za Iran n’ibikorwa remezo by’ingufu mu gihe cy’iminsi itanu, bagendewe ku nstinzi y’inama n’ibiganiro bikomeje.”

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran yahakanye ibyo Perezida Trump wavuze ku bijyanye n’ibiganiro biri kuba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika ya Ki-Isilamu ya Iran.

Abayobozi bakuru ba Iran bahakanye ko igihugu cyabo cyigeze kigirana ibiganiro na Amerika, amasaha make gusa nyuma y’uko Perezida Trump, avuze ko habayeho ibiganiro byatanze umusaruro, bigamije kurangiza intambara.

Ku munsi w’ejo, Donald Trump yaganiriye n’abanyamakuru mbere yo kwinjira mu ndege ya Air Force One i Palm Beach.

Yagize ati: “Ibintu ni bigenda neza, amaherezo tuzakemura iki kibazo, bitabaye ibyo,tuzakomeza gutera ibisasu n’imbaraga zacu zose.”

Trump yavuze ko ibiganiro na Iran niba bigenze neza, umuhora wa Hormuz uzafungurwa vuba kandi ko ibiciro bya peteroli bizagabanuka cyane.

Perezida wa Amerika wavuze ko nyuma y’uko abategetsi bakuru bishwe, byari nk’aho ubutegetsi bwahindutse kandi ko ubu arimo kuganira n’abantu “bashyira mu gaciro”.

Trump yavuze ko afite ibintu 15 asaba Iran, harimo ko Iran itagomba kugira intwaro za nikleyeri.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko Perezida Trump arimo gukoresha igitekerezo cy’ibiganiro kugira ngo “yikure mu kimwaro Amerika na Israel byishyizemo”.

Kuri X, yagize ati “Inkuru z’ibinyoma zirimo gukoreshwa mu kuyobya uburari ku masoko y’imari n’aya peteroli, no mu kugerageza kwikura mu kimwaro Amerika na Israel byishyizemo.”

NDEKEZI JOHSNON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *