Abo muri Green Party barasabwa gutanga ibitekerezo biganisha ku iterambere

Komiseri Mukuru muri Green Party (DGPR), Hon. Mugisha Alexis

Abarwanashya b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) bo mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo basabwe n’ubuyobozi bukuru bw’iri shyaka gutanga ibitekerezo biganisha ku iterambere.

Ni ubutumwa bahawe ubwo abagize inzego z’ishyaka ku rwego rw’akarere bahugurwaga ngo nabo bazabashe kugeza ubumenyi bahawe ku rwego rw’Umurenge, mu bikorwa byabaye ku wa 21 na 22 Werurwe 2026.

Umulisa Solange utuye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda yavuze ko mu mahugurwa bahawe babigishije kuba abarwanashyaka b’ikinyabupfura, batagumura abandi ku butegetsi buriho, ahubwo bose bakwiriye kunga ubumwe mu kubaka igihugu.

Ati ” Ubu ni ukujya nshishikariza abagore gutinyuka ngo bajye muri politike bakaba bazajya batanga ibitekerezo byagirira Igihugu akamaro.”

Hitiyaremye Espérance, Perezida wa Komite Nyobozi y’iri shyaka mu Karere ka Nyamagabe, yaragagaje ko ibyo basabwe biri mu murongo wo kubaka Igihugu no kubaka ishyaka.

Ati ” Baradutinyuye tubasha kugana amabanki, ndetse tugera n’aho abantu bari, ubu tubasha kuvugira mu nama ibitubangamiye n’ibitunejeje. Nzereka abarwanashyaka bashya ngiye gushaka ibyo byiza twagezeho, maze mbasabe ko dukomezanya.”

Komiseri Mukuru mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Hon. Mugisha Alexis, yasobanuye ko aya mahugurwa aba agamije kwibutsa abayitabiriye bose amahame bakwiye gushingiraho baba abarwanashyaka bagirira umumaro igihugu.

Yabasabye kugira ubumenyi buhamye kugira ngo bubake ishyaka, bikajyana n’indagaciro.

Ati “Tubakeneyeho kwihesha agaciro no gukora cyane, kugira ngo ibyo mukora byose ntibiherekezwe n’ubukene, ahubwo imirimo yose dokorera ishyaka, tuyikore tutarira tutanashonje, ahubwo twishimiye igihugu cyacu.”

Akomeza agira ati “Mwiheshe agaciro mu buryo bwo kugira ikinyabupfura, mugira isuku, mudasebya abo mu yandi mashyaka, mwirinda ibyaha, gusinda, kwiyandarika, kuko ibyo bizatuma n’abandi babayoboka.”

Ibikorwa by’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party) byo guhugura abagize inzego z’ishyaka ku rwego rw’akarere bizakomeza mu turere dutandukanye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *