Mu gihe habura igihe gito ngo i Kigali habere irushanwa rya FIFA Series 2026, Ibihugu bibiri byamaze kugera mu Rwanda.
Uko iminsi yicuma, ni ko imyiteguro y’imikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali, ikomeza gufata indi ntera.
Muri iyi myiteguro harimo kwita ku ma Stade azakinirwaho irushanwa, kureba niba aho amakipe azacumbika hameze neza n’ibindi.
N’ubwo iyi myiteguro irimbanyije ariko, ntibibuza abashyitsi baza kuza. Ibihugu byabimburiye ibindi, ni Estonia na Grenada ziri mu itsinda A n’u Rwanda.
Ibi bihugu byombi byageze i Kigali ku manywa yo kuri uyu wa mbere, tariki ya 23 Werurwe 2026. Biri kumwe n’u Rwanda na Kenya mu itsinda A.









UMUSEKE.RW
