Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanenze abayobozi batita ku nshingano zabo bakumva ko ari ibintu bisanzwe bakiregura basaba imbabazi bavuga ko bibagiwe, agaragaza ko iyo ari imico mibi irimo ubwirasi.
Ati “Mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, kwirata mu mico mibi. Iki gihugu cyanyu muzagisenya muri muri ibyo ngibyo. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa, ubonye iyo hari icyo mwari mufite, ngo uriratana icyo ufite.”
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera, ubwo yasozaga inama yari ihuje abayobozi bo mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta n’abo mu nzego zegerejwe abaturage.
Umukuru w’Igihugu yagejejweho imyanzuro abo bayobozi biyemeje nyuma yo kwicara bakisuzuma.
Perezida Kagame yababije abari muri iyo nama niba ari ubwa mbere bayigize, bakinenga, bagasuzuma ibitagenda neza bagafata n’ingamba z’uko ibintu bigiye guhinduka ariko ikivamo kikaba kubisurimamo.
Ati “Ibyo kwinenga, ibyashingiweho abantu binenga n’imyanzuro, ni nde hano ubyumvise bwa mbere? Bwa kabiri gusa? Bwa gatatu gusa? Ubwo rero ni ukuvuga ngo hari ikindi kibazo wenda kitari kiri mu byinenzwe, tugomba gusuzuma na cyo.”
Yavuze ko hari abantu bakora ikosa, yabakebura bagasaba imbabazi kandi akabyumva kuko umuntu gukora ikosa ari ibintu byumvikana.
Ati “Haba hatarashira igihe kinini ryakoza rigasubiramo, uwarikoze akaba ariwe uri subiramo nkongera, nti ariko ko wongeye, ibi warabikoze ubushize wowe ubwawe uvuga ko ari ikosa ubisabira imbabazi.”
Yagaragaje ko ibyo bihora byisubiramo byo gukosa no gusaba imbabazi, kandi umuntu ahora mu ikosa rimwe inshuro zitabarika.
Ati “Kuki nasubiramo amakosa mu buryo bumwe nk’ubwo uwo nasimbuye yakoragamo amakosa? Ibyo byumvikana bite, mubyumva mute mwebwe”?
Umukuru w’Igihugu yagaragaje uko igenamigambi rikorwa nabi, atanze urugero ku mushinga wo kubaka urugomero rwa Muvumba ruherereye mu Karere ka Nyagatare, ruzakoreshwa mu kuhirira imyaka no guha amazi meza abaturage.
Uyu mushinga wa miliyoni 121,5 y’ama-Euro, uteganyijwe kuzuzura mu 2027 kandi mu intangiriro byari muri 2026, ugasiga urwo rugomero rufite ubushobozi bwo kubika meterokibe miliyoni 55 z’amazi azifashishwa mu guha amazi meza abaturage, gutanga amazi yo kuhirira imyaka, ayo guha inka ndetse rukazanatanga Megawatt z’amashanyarazi.
Yabajije abayobozi icyabaye ngo kuri uwo mushinga ngo hakurikiranwe kimwe mu byari gukorwa.
Rubingisa Pudence, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba asubiza ko, ari igenamigambi ryakozwe nabi kuko bakoze umushinga wo kuhira gusa bibagirwa umushinga wo gutanga amazi.
Umukuru w’Igihugu ati “Mwibagiwe mute? Mwibagiwe umushinga mwari gukora.”
Perezida wa Repubulika yavuze ko abayobozi bafite ikibazo cyo kwibagirwa byinshi muri rusange, no kwibagirwa uwo bagombaga kugikorana.
Ati “Mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, kwirata mu mico mibi. Iki gihugu cyanyu muzagisenya muri muri ibyo ngibyo. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa, ubonye iyo hari icyo mwari mufite, ngo uriratana icyo ufite.”
Yasabye abayobozi kuva mu nzego z’ubuyobozi niba bumva badashoboye gukora ibyo bakabaye bakora.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE
