UPDATED: Minisitiri wari waburiwe irengero yongeye kugaragara mu ruhame

UPDATES: Raphael Tuju wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Kenya yongeye kugaragara mu ruhame nyuma yo kuburirwa irengero na Polisi igatangaza ko irimo kumushakisha, bamwe bari baketse ko yashimuswe.

Uyu mugabo yabwiye Citizen TV yo muri Kenya kuri uyu wa Mbere ko yagiwe mu bwihisho nyuma yo kubona ko akurikiwe n’imodoka idafite ibiyiranga.

Amaze kubona ko akurikiwe n’iyo modoka ngo yahise afata umuhanda ugoranye, imodoka imukurikiye birayigora. Nyuma ngo yahise ava mu modoka ye bayigezeho baramushaka baramubura.

Yagize ati “Umuryango wange wahungabanye…Nanjye ndumva mfite umugisha kubera ko hari Abanya-Kenya benshi baruhukiye mu mva zidafite ikiziranga.”

Aha yashakaga kuvuga bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya bakoranye na we.

Yanavuze ko hari abandi Banya-Kenya bashimuswe, cyangwa baricwa mu bihe byahise ngo niyo mpamvu atigeze ajya kumenyesha Polisi ayisaba ubufasha ahubwo ngo yahisemo kwihisha.

 

INKURU YABANJE: Polisi ya Kenya iri gukora iperereza ku ibura rya Raphael Tuju, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, mu gihe hari amakuru avuga ko yaba yashimuswe.

Amakuru yatangajwe n’umuryango wa Taju, avuga ko we  n’umushoferi we baburiwe irengero ku wa Gatandatu ni mugoroba, ubwo bari bagiye mu kiganiro kuri radiyo.

Polisi yavuze ko imodoka ye yabonetse ku muhanda ahitwa  i Karen, mu gace kari mu Mujyi wa Nairobi kandi ko telefoni ye itari iriho.

Uyu wahoze ari  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yari amaze igihe mu manza zerekeye itezwa rya cyamunara ry’imitungo ye i Nairobi kubera umwenda wa banki utishyuwe.

Yari aherutse kuvuga  ko abapolisi benshi bateye inzu ye i Karen, bakamenesha abakozi be n’abarinzi, hanyuma bakigarurira aho akorera ubucuruzi.

Yavuze ko abategetsi bakomeye muri iki gihugu bari inyuma y’umugambi wo kumunyaga imitungo ye.

Gusa Guverinoma ntacyo yigeze ivuga kuri ibyo birego.

Urwo rubanza rurimo n’abashaka kwishyuza umwenda urenga miliyoni 15 z’amadolari ,  ufitanye isano n’imitungo ya sosiyete ya Tuju yitwa Dari Limited.

Yatanze inzitizi zitandukanye  mu rukiko kugira ngo ahagarike cyamunara ariko ntiyatsinda.

Gusa vuba aha, yari yabonye icyemezo cy’urukiko gihagarika kugurisha  iyo mitungo kugeza igihe ikirego cye gishya kizasuzumwa.

Ku Cyumweru, umunyamategeko we, Paul Nyamodi, yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko uyu wahoze ari Minisitiri, mbere yo kubura, yari yatanze ikirego  kuri polisi avuga ko hari imodoka itagira ibirango yamukurikiraga.

Polisi yavuze ko itsinda ryihariye riri gukurikirana icyo kibazo kandi ko “riri gukorana n’izindi nzego za leta zibishinzwe kugira ngo hamenyekane aho aherereye”.

Polisi yasabye abaturage gutanga amakuru ayo ari yo yose yafasha kubona uyu wahoze ari minisitiri, kandi umuryango we ukemerera Polisi gusaka inzu ye.

Polisi yagize iti “Turabasaba ubufatanye bwuzuye mu mpande zose, harimo no kutwemerera kwinjira mu nzu n’ahantu hakenewe, ndetse no kuduha amakuru vuba kugira ngo iki kibazo gikemuke neza kandi vuba.”

Ibura rya Tuju ryatumye abanyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bemeza ko ashobora kuba yashimuswe.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *