Perezida Trump yahagaritse kurasa Iran

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yategetse Minisiteri y’ingabo y’icyo Gihugu, guhagarika ibikorwa byo kurasa ku nganda z’ingufu za Iran mu gihe cy’iminsi itanu.

Ni mu butumwa uyu mutegetsi yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026.

Trump yavuze ko mu minsi biri ishize habaye ibiganiro yise byiza hagati ya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Iran bigamije guhagarika ubushyamirane mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yavuze ko kandi yategetse Minisiteri y’Intambara gusubika igitero icyo ari cyo cyose cya gisirikare kigambiriye inganda z’ingufu za Iran mu gihe cy’iminsi itanu, mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro n’inama biri kuba.

Trump aravuga ibi mu gihe yari amaze umunsi atangaje ko yahaye Iran amasaha 48 ikaba yafunguye inzira ya Hormuz inyuzwamo peteroli, ubu yafunzwe na Iran uretse ku bihugu ivuga ko atari iby’abagambanyi, cyangwa inganda zayo z’ingufu zigasenywa burundu.

Ingabo za IRGC za Iran zamusubije ko ibyo nabikora, bazasenya inganda zose z’ingufu zitanga amashanyarazi ku birindiro bya Amerika mu Kigobe ndetse n’ahandi hari inyungu za Amerika.

Izi ngabo zirinda amahame ya Kisilamu yubakiyeho ubutegetsi bwa Iran zavuze ko kandi zizatega ibisasu mu Nyanja ikikije Iran ku buryo nta bwato buzongera kuhaca.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *