Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yavuze ko ibihe iki Gihugu kiri gucamo bitakiganisha mu gucikamo ibice gusa, ahubwo gishobora kugera ku rwego rwo gusenyuka burundu.
Ni mu kiganiro yagiranaye n’ikinyamakuru La Libre Belgique ku wa 20 Werurwe i Goma.
Uyu mujyi uherutse kuberamo igitero cya Drone cyahitanye abantu batatu barimo n’Umufaransakazi wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).
Joseph Kabila yabajijwe niba atekereza ko icyo gitero cyari kigambiriye kumuhitana, avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamugize igipimo, ko kandi ari ko bimeze no ku bandi baturage batuye mu bice bya Masisi n’ahandi hose.
Ati ” Iperereza riracyakomeje ariko ndacyafite icyizere.”
Kabila wahaye ubutegetsi Félix Tshisekedi nyuma agakatirwa igihano cyo kwicwa n’inkiko za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse akamburwa ubudahagarwa bwose ashinjwa gukorana n’umutwe wa AFC/M23 ubu uyobora ibice binini mu Burasirazuba bwa Congo yavuze ko ibyo ntacyo bimutwaye.
Ati ” Ndatuje cyane rwose. Aho njya hose abayobozi banyita uwahoze ari Perezida Kabila. Ariko icy’ingenzi ni uko igihugu cyacu n’abaturage bameze ugereranyije n’ibyo twasize mu 2019 ubwo twashyikirizaga ubutegetsi Félix.”
Joseph Kabila yavuze ko kandi akunda kumva abantu bavuga “gucikamo ibice (balkanization)” ariko we abona icyo yise ‘Sudanisation’, cyangwa gusenyuka kw’Igihugu.
Ati ” Hari byinshi bisa hagati y’ibiri kubera muri DRC, n’ibyatumye Sudani isenyuka.”
Yavuze ko hari ibimenyetso ko ibiri kubera muri Congo, nibatabisobanukirwa neza bashobora kwisanga mu bibazo badashobora kugenzura.
Kabila yibukije uburyo mu 2001 bafashe icyemezo cyo gushaka amahoro mu gihe igihugu cyari mu ntambara zikomeye, ashimangira ko n’ubu bishoboka.
Ati” Twaribwiye ubwacu ko tudafite ibisubizo bishoboka ibihumbi. Twari guhitamo kuguma mu ntambara cyangwa tugashaka amahoro. Twari bato ariko ndatekereza twari abanyabwenge kurusha abakuru b’ubu.”
Yavuze ko muri iki gihe abayobozi bariho bahisemo inzira y’intambara aho guhitamo ibiganiro, anenga ubutegetsi buriho i Kinshasa, abushinja imiyoborere mibi no kudaha agaciro Itegeko Nshinga.
Ati ” Itegeko Nshinga ni iki? Kuri Kinshasa ntiribaho, ryirengagijwe kuva mu 2019.”


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
