NEW YORK – Indege yagonze imodoka izimya umuriro – AMAFOTO

Indege yangiritse cyane nyuma yo kugongana n'imodoka

Ku kibuga cy’indege LaGuardia Airport (LGA) hashize umwanya munini kidakora kubera impanuka idasanzwe aho indege ya Air Canada Express yagonze imodoka izimya umuriro biviramo abatwaye indege gupfa.

Ni impanuka yabaye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ku Cyumweru tariki 22 Werurwe, 2026.

Indege ya Air Canada Flight AC8646, yo mu bwoko bwa Bombardier CRJ-900 ikoreshwa na sosiyete Jazz Aviation, yari igeze muri America ikubutse ku kibuga cy’indege Montreal-Trudeau International Airport (YUL).

Urubuga airlive.net ruvuga ko amakuru atangwa Flightradar24, avuga ko iriya ndege C-GNJZ yarimo igabanya umuvuduko ku nzira ya 4 y’ikibuga ari bwo yagonze imodoka izimya umuriro imwe mu zifashishwa mu butabazi ku kibuga cy’indege.

Amakuru yamaze kwemezwa umupilote n’umufasha pilote bahise bapfa nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru NBC.

Mu bari muri iriya modoka izimya umuriro bo ntacyo babaye.

Indege yarimo abagenzi 76 n’abakora mu ndege bane. Muri abo abagera kuri 70 bagize ibikomere byoroheje kandi bavuwe nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege.

Ikizuru cy’indege cyangiritse cyane ndetse pilote n’umufasha bahise bapfa
Ikizuru cy’indege cyangiritse
Hatangiye iperereza ku cyatumye impanuka iba

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *