Abayobozi bari mu mwiherero biga ingamba zo kwihutisha iterambere

Ubusanzwe uyu mwiherero wakundaga kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo

Abayobozi bo mu Nzego z’ibanze n’Inzego nkuru za Guverinoma, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe barahurira mu Kigo cya Gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera.

Ni inama y’umunsi umwe, igamije guhuriza hamwe izo nzego ngo zisuzumire hamwe intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu ya Kabiri yo kwihutisha Iterambere (NST2), ndetse n’uruhare rwazo mu kubaka umuryango ukomeye kandi utekanye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu HABIMANA Dominique, yavuze ko iyi nama igaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda, ndetse inarebe ku bisubizo by’ibibazo bibangamiye ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Murabizi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, yaba ari iz’ubuhinzi, ibikorwa remezo, amazi, amashanyarazi, imihanda, ariko no muri gahunda z’uburezi, ubuzima no kurengera ibidukikije, Inzego z’ibanze ziba zifite inshingano yo gushyira mu bikorwa. Ariko kuri buri imwe muri izo gahunda inzego z’ibanze ziba zifite inzego zo ku rwego rw’Igihugu bagomba gufatanya no gukorana bya hafi kugira ngo ibyiyemejwe bibashe kugerwaho.”

Akomeza avuga ati “Mu nshingano dufite nk’Inzego z’ibanze ni ukwegera abaturage no gukorana umunsi ku munsi, harimo no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Birumvikana, iyo twahuye ntabwo dushobora kureka kuganira ibijyanye no kunoza imitangire ya serivisi muri bya byiciro bitandukanye, kugira ngo nk’uko twabyiyemeje nk’Igihugu dukomeze gushyira umuturage ku Isonga.”

Minisitiri HABIMANA asanga iyo abayobozi bateranye havamo izindi ngamba zikomeye zigamije kurushaho kuzamura iterambere ry’Igihugu.

Yakomeje agira ati “Iyi nshuro turareba by’umwihariko ku bijyanye n’imikorere n’imikoranire kugira ngo bya byemezo bitandukanye tuba twafashe mu nama zitandukanye, izo tuba twagiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twumvikane nyirizina no kubishyira mu bikorwa uko bigenda.”

Yavuze ko izi nama zihuza abayobozi ziri mu byatumye Igihugu kibasha kugera ku ntego z’Icyerekezo 2020 n’iza NST 1, kandi mu myaka ibiri ishize hashyirwa mu bikorwa NST 2 biratanga icyizere ko ingamba zifatwa zaztuma intego zizagerwaho ku rwego rushimishije.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana mu mwaka wa 2019, mbere y’umwanduko w’icyorezo cya COVID-19. Izaherutse zose buri mwaka zikaba zaravuyemo umusaruro ufatika mu birebana no kunoza imihigo, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage bijyanye n’imiturire, kwirinda ibiza, isuku n’isukura n’ibindi.

Minisitiri w’intebe Dr. Nsengiyumva niwe watangije iyi nama ku mugaragaro
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko igamije kwihutisha iterambere rirambye
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu mwiherero
Minisitiri w’Uburezi,uwa ICT ni bamwe mu bitabiriye iyi nama

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *