Umuryango Uharanira Iterambere ry’Umugore mu Rwanda, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, wagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’Imiryango itari iya Leta mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha itegeko ry’ubuzima by’umwihariko ingingo zirimo zijyanye n’ubuzima bw’imyororekere.
Muri Kanama 2025 ni bwo Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rishya rijyanye na serivisi z’ubuvuzi, ririmo ingingo zerekeye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no gutwitira undi.
Iri tegeko kandi ryemerera abana bafite imyaka 15 kubona serivisi z’ubuvuzi batari kumwe n’ababyeyi cyangwa ababarera.
Iri tegeko ryakiriwe neza n’imiryango ya sosiyete sivile ifite mu nshingano ibikorwa byita ku buzima bw’imyororokere, cyane cyane Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural kubera ubuvugizi bwakozwe mu miryango itari iya leta no mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite hagamijwe gukuraho inzitizi zagaragaraga mu mategeko agenga ubuzima zikabuza urubyiruko kugira ubwisanzure mu gusaba serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Uyu muryango uvuga ko nubwo iryo tegeko ryemejwe hari abantu bamwe barimo urubyiruko bataramenya iryo tegeko ryose ku buryo usaba imiryango itari iya leta gufatanya mu kumenyekanisha itegeko.
Annonciata Mukayitete, Umuyobozi muri Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural agira ati “ Icyo tuyifuzaho [imiryango itari iya leta] ni ubufatanye kuko ubuvugizi ntabwo ari igikorwa gishobora n’umuryango umwe cyangwa na leta yonyine, bisaba ngo abantu bafatanyirize hamwe bakore igikorwa cy’ubuvugizi kugira ngo ijwi ryabo rishobore kumvikana.”
Yagaragaje ko ibi byagira akamaro kuko iyo miryango iba ikorera mu gihugu ahantu hatandukanye kandi no mu by’iciro bitandukanye.
Clarisse Iradukunda wo mu Muryango Rwanda Girl Guides agaragaza ko iyo abaganiriye n’urubyiruko bahura n’abagiye bahura n’ibibazo bikomeye birimo no guterwa inda ariko bakabura aho babazira ku buryo yanakurwamo hakurijijwe itegeko.
Ati “ Hari umwana twaganiriye abwira ko yabaga kwa mukuru we, umugabo w’uwo mukuru we amutera inda, atinya kubivuga kuko yabonaga najya kubimubwira bashobora kumwirukana kandi ari umwana w’impfumbi uteri ufite ahandi ajya, abigira ibanga.”
Yavuze ko uwo mwana yegereye umukecuru akamukuriramo inda yakurikwe n’ingaruka nyinshi.
Viateur Muragijimana wo mu Muryango Kigali Hope ufasha urubyiruko rufite uburwayi bwa virusi itera Sida avuga ko babona ko bakwiriye kumanuka bakegera urubyiruko kugira ngo bamenye uburenganzira itegeko ribaha, serivisi bemerewe ndetse n’inshingano zabo mu kwirinda amakosa.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
