Al-Hilal SC yasabye Abanyarwanda kuzaza kuyishyigikira

Mbere yo guhura na Rainnaissance Sportive de Berkane mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya CAF Champions League, ikipe ya Al-Hilal SC yasabye Abanyarwanda n’abandi bakunzi ba ruhago mu Rwanda kuzaza kubashyigikira.

Uyu mukino w’amateka ku Banyarwanda n’Abanya-Sudani batuye mu Rwanda, uteganyijwe ejo Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro kuri Stade Amahoro.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura uyu mukino ufite igisobanuro kinini, Girumugisha Jean Claude uri mu bakinnyi ngenderwaho muri Al-Hilal SC, yasabye Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira mu Rugamba bafite ruzabahuza na RS Berkane.

Yagize ati “Ndizera aho muri hose mumeze neza. Dusoje imyitozo. Nari nje kubasaba ko ejo Saa Kumi n’Ebyiri mwazaza kudufasha mukadushyigikira nk’abakunzi b’umupira w’amaguru.”

“Mushyigikira Al-Hilal SC, ndetse mushyigikira na Rayon Sports ku mukino ifite ejo.

Uretse Girumugisha kandi, na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yasabye Abanyarwanda ndetse abashishikariza kuzajya gushyigikira aba banya-Sudani.

Umukino ubanza wahuje aya makipe, warangiye anganyije igitego 1-1. Birasaba Al-Hilal SC kunganya 0-0 cyangwa guutsinda umukino ubundi igakatisha itike ya ½.

Abanyarwanda n’Abanya-Sudani batiza umurindi Al-Hilal SC iyo yakiniye muri Stade Amahoro
Abanya-Sudani batuye mu Rwanda, baza gushyigikira ikipe yabo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *