Perezida Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi hose kugira Ilayidi nziza yizihijwe kuri uyu wa 20 Werurwe 2026.
Ni mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa Gatanu.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan bikwiye kuzana amahoro, icyizere n’imigisha kuri buri rugo, buri gihugu na buri karere.
Yagize ati: “Ibi birori bikwiye kuzana amahoro, icyizere n’imigisha kuri buri rugo, buri gihugu n’akarere, ndetse bikatwibutsa umumaro wo kugira ubuntu, ubumwe n’ubumuntu dusangiye.”
Umunsi mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan ni igihe Abayisilamu bafata nko kurushaho kwegera Imana no kwivugurura mu masengesho.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
