Uko Ingabo z’u Rwanda zagaruye ubuzima mu Ntara ya Cabo Delgado

Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021

Imyaka itanu igiye gushira u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo gufasha Guverinoma ya Mozambique kurwanya ibitero by’iterabwoba bigabwa n’umutwe ushamikiye kuri ISIS ugendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Hari tariki ya 9 Nyakanga 2021, ubwo abapolisi n’abasirikare 1000 buriraga RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, giherereye i Kanombe, berekeza mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo kohereza ingabo muri iki gihugu byaje nyuma y’ubusabe bw’uwahoze ari Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, wagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Mata 2021.

Ni nyuma y’uko ibyihebe byigaruriye Intara ya Cabo Delgado kuva mu 2017 kugeza mu 2021, bikica abaturage bagera ku 3.000, ibyo byanatumye abagera ku bihumbi 800 bava mu byabo, bahungira mu nkambi imyaka ine.

By’umwihariko mu Mujyi wa Palma muri iyo Ntara yo mu majyaruguru ya Mozambique, hari amagana y’abaturage bahitanwe n’ibitero, mu gihe abandi bavuye mu byabo.

Umusaruro ni ntashidikanywa …

Kuva inzego z’umutekano z’u Rwanda zagera muri Mozambique, ubuzima bwaragarutse ndetse abaturage bongera gusubira mu byabo.

RDF yafashije kwambura inyeshyamba imijyi ikomeye nka Mocímboa da Praia na Palma, yari imaze igihe kirekire mu maboko y’ibyihebe.

Kimwe mu bikorwa byashegeshe ibikorwa by’ibyihebe ni ugusenya ibirindiro byabyo mu mashyamba ya Siri 1 na Siri 2, aho hafashwe intwaro nyinshi n’ibikoresho byifashishwaga mu bitero.

Nyuma yo kugarura umutekano, inzego z’umutekano z’u Rwanda zakomeje gufasha abaturage gusubira mu ngo zabo no kwiyumvamo abasirikare babatabaye.

Ibice byari indiri z’ibyihebe byarabohowe, ndetse kugeza ubu abaturage barenga 250.000 bamaze gusubira mu ngo zabo mu turere twa Mocímboa da Praia na Palma.

Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’inzego za Mozambique gusana ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, amazi n’ibigo by’ubuzima byari byarashenywe n’ibyihebe.

Abaturage bagiriye icyizere inzego z’umutekano z’u Rwanda kugeza ubwo abaganga bazo batanga ubuvuzi ku buntu ku baturage ba Mozambique.

Hari ubufatanye mu guha ubumenyi abasirikare n’abapolisi ba Mozambique kugira ngo na bo bashobore kwicungira umutekano mu buryo burambye.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aherutse gutangaza ko ibikorwa bya RDF byatanze umusaruro ufatika muri Mozambique.

Yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado mu 2021 zibisabwe na Leta ya Mozambique, kugira ngo zifashe igihugu cy’ikivandimwe; amafaranga si yo yari ku isonga.”

Yakomeje agira ati: “Umusaruro w’iki gikorwa uragaragara: abasivili basubiye mu ngo zabo, abana basubiye ku ishuri, ubucuruzi bwongeye gufungura, kandi n’ishoramari rikomeye ry’abanyamahanga rikomeje gukorwa.”

Ubwo mu Ugushyingo 2025 Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yasuraga inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu Karere ka Ancuabe, na we yashimangiye ko umusanzu wazo ari nta makemwa.

Yagize ati: “Ndashimira cyane Ingabo z’u Rwanda ku bw’akazi k’indashyikirwa zikora muri Mozambique; byatumye umutekano ugaruka muri iyi ntara. Mukomeze mukorane n’abavandimwe banyu hano, kuko nta terambere ryagerwaho hatari amahoro n’umutekano.”

Perezida Chapo yibukije ko iterabwoba atari ikibazo cya Mozambique gusa, ahubwo ari ikibazo cy’Isi yose; ari yo mpamvu ubumwe, ubufatanye buhamye n’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ingabo za Mozambique ari ingenzi mu kurirwanya.

Perezida Francisco Chapo yanatangaje ko afite icyizere ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *