Igisirikare cya Congo, FARDC cyagaragaje abantu kivuga ko ari abarwanyi ba AFC/M23 bafatiwe ku rugamba.
Ubutumwa buri kumwe n’amashusho buvuga ko mu bikorwa bya gisirikare, Opération Sukola II, abarwanyi 20 barimo abo muri M23 n’abo muri Twirwaneho, bishyikirije ingabo za Congo, FARDC muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Colonel Apoko Bangala Michel, ukuriye ibikorwa bya Sukola II muri Kivu y’Epfo ni we wagaragaje bariya barwanyi.
FARDC ivuga ko bahawe ubufasha bw’ubuvuzi, n’ibyo kurya igihe bahitagamo kwitanga ku ngabo za leta mu Mikenge.
Aba barwanyi ngo bari muri Centre ya Minembwe, bakaba bari bafite intwaro zirimo imbunda yo mu bwoko bwa AK-47, mitrailleuse PKM n’izitwa lance-roquettes RPG-7.
FARDC ivuga ko ngo abo barwanyi bavuze ko bavuye mu nyeshyamba kubera gufatwa nabi, n’ubuzima bugoye.
Colonel Apoko Bangala Michel yabwiye bariya barwanyi ko bashishikariza bagenzi babo bakiri mu ishyamba gushyira intwaro hasi kuko ngo bazakirwa neza.
Ati “Abanyamulenge ni abavandimwe bacu si abanzi bacu, abanzi bacu ni abafite intwaro bafatanya n’inyeshyamba.”
Kuri ibi bivugwa ntacyo AFC/M23 cyangwa Twirwaneho baragira icyo babivugaho babyemeza cyangwa babihakana.
Intambara mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko iya AFC/M23 n’ingabo za Congo imaze hafi imyaka 5, nta na rimwe impande zombi zirahererekanya imfungwa z’intambara ku mugaragaro, binagoye kumenya umubare buri ruhande rwafashe.
Cyakora AFC/M23 nyuma yo gufata umujyi wa Goma na Bukavu, hari abari mu ngabo za Congo bahawe Croix Rouge babasha gusubira i Kinshasa.
Mu gihe gishize AFC/M23 yavuze ko yasubije Congo abasirikare n’abo mu miryango yabo bagera ku 5000 bari baraheze mu mujyi wa Goma, ibyo Congo ntacyo yabivuzeho.
UMUSEKE.RW
