Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Harvard Kennedy, rimwe mu mashuri ya Kaminuza ya Harvard, hamwe n’abo mu Ishuri Rikuru ry’Amategeko na Dipolomasi rya Fletcher ryo muri Kaminuza ya Tufts.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba banyeshuri bakiriwe na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo ku wa 19 Werurwe 2026.
Perezida Kagame yaganirije aba banyeshuri ku iterambere ry’u Rwanda mu myaka 32 ishize, yibanda ku miyoborere inoze kandi ibazwa inshingano.
Village Urugwiro ivuga kandi ko baganiriye ku kubaka ibigo bikomeye no gushora imari mu kiragano gishya cy’abaturage, himakazwa gahunda yo kwigira kwabo
Aba banyeshuri bagera mu Rwanda bakiriwe na Dr. Usta Kaitesi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, wabasobanuriye urugendo rw’u Rwanda mu bya dipolomasi.
Nanone kandi ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe, bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, wabaganirije ku nkingi za Politiki mpuzamahanga y’u Rwanda.
Mu byo baganiriye harimo umutekano, iterambere ry’ubukungu, ibiganiro bihuza abantu n’abandi, n’imbaraga zishyirwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu, mu Karere no ku Isi yose.
Insanganyamatsiko y’uru rugendoshuri ni ukwibanda ku kwiyubaka k’u Rwanda, n’urugendo rw’Igihugu rwo kubaka ubukungu bushingiye ku guhanga udushya mu ikoranabuhanga.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
