Nyuma yo gusezerera Police FC kuri penaliti 4-2, Rayon Sports yasanze izirimo APR FC muri ½ cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium, habereye umukino wa ½ wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro, wahuje Murera n’ikipe y’Abashinzwe Umutekano.
Ni umukino wihutaga ku mpande zombi, ari na ko hagaragaramo amakosa menshi kubera kwirinda ko hari ikipe yatanga indi igitego.
Ikipe yo mu Nzove yari mu rugo, yasabwaga gutsinda umukino gusa cyangwa ikirinda kwinjizwa igitego, cyane ko n’umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi ariko amakipe yombi agarukana imbaraga n’inyota yo kubona igitego mu gice cya kabiri.
Nyuma y’iminota mike igice cya kabiri gitangiye, Nsabimana Eric ‘Zidane’, yeretswe ikarita itukura nyuma y’inkokora yakubise Ndayishimiye Richard.
Police FC yakinnye iminota iri hagati ya 35-40 ari abakinnyi 10 gusa ariko bagerageza gucunga neza izamu ryabo, umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0 nk’uko byagenze mu mukino ubanza.
Hahise hitabazwa penaliti nk’uko amategeko y’irushanwa abigena. Ikipe ya Police FC yahushije ebyiri za Yakubu na Byiringiro Lague, mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports yahushijwe na Uwumukiza Obed, maze Murera ibona intsinzi kuri penaliti 4-2.
Iya nyuma y’iyi kipe yo mu Nzove yatewe na Fall Ngagne maze aba-Rayons bari muri Stade, binaga ibicu.
Murera izakina na Gorilla FC muri ½, yahageze isezereye AS Kigali nyuma yo kwinjiza ibitego bibiri hanze.
Ikipe y’Ingabo yasezereye Gasogi United, yo izahura na Etincelles FC yasezereye Bugesera FC kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu mikino ibiri.






UMUSEKE.RW
