Ibyari amasezerano y’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na UK byabyaye impaka mu rukiko

Emmanuel Ugirashebuja Minisitiri w'ubutabera w'u Rwanda aruhagarariye muri ruriya rubanza

U Rwanda rwagaragaje ko u Bwongereza bwaryozwa kwica amasezerano yo kwakira Abimukira, aho abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda bagaragaje ko leta y’Ubwongereza yaryozwa kwica nkana amasezerano yo kwakira Abimukira ibihugu byombi byari byumvikanye nta gahato.

Ni ubusabe bagaragaje mu Rukiko Nkemurampaka hagati y’ibihugu i La Haye mu Bolandi.

U Rwanda rwareze Ubwongereza nyuma y’uko Minsitiri w’intebe w’icyo gihugu, Keir Stamer ku munsi we wa mbere mu kazi mu 2024 yavuze ko ayo masezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira “yapfuye kandi yashyinguwe”.

Ayo masezerano yarimo kwishyura u Rwanda agera kuri miliyoni 700 z’amapawundi mu kwitegura no gutuza abo bimukira.

Ubwongereza bwishyuye hafi miliyoni 300 z’amapawundi kandi mu byakozwe harimo kubaka inyubako za ‘apartments’ i Gahanga mu nkengero z’umujyi wa Kigali zagombaga kwakira abazava mu Bwongereza.

Ubwo impande zombi zari i La Haye, mu gihe cy’amasaha uru rukiko rwumvise uruhande rw’u Rwanda ruvugirwa na Lord Verdirame KC urimo kuburanira u Rwanda.

Emmanuel Ugirashebuja Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, akaba ari mu baruhagarariye mu rubanza, yabwiye ruriya ‘rukiko nkemrampaka hagati y’ibuhugu’ (Permanent Court of Arbitration) uko u Rwanda rwari rwaramaze kwitegura no kwishyura ibyo rusabwa.

Ugirashebuja yagize ati: “Ubwongereza ntibwigeze bwubaha u Rwanda ngo rumenyeshwe mbere. Ahubwo, u Rwanda rwisanze rusoma mu binyamakuru iby’ayo makuru” [y’ihagarikwa ry’amasezerano].

Leta y’Ubwongereza irasaba uru rukiko nkemurampaka gutesha agaciro ikirego cy’u Rwanda ivuga ko ibihugu byombi byumvikanye mu Ugushyingo 2024 ko u Rwanda ruheba kwishyurwa amafaranga yari asigaye. Ibyo u Rwanda rurabihakana.

Ugirashebuja yavuze ko Ubwongereza “bushaka kwivana mu nshingano butegekwa n’amategeko”.

U Rwanda n’Ubwongereza, nk’uko uru rukiko rwabyumvise, mu Ukwakira 2025 byagiye mu biganiro byo ikirega cyaheba amafaranga yagombaga kwishyura, Ubwongereza bukagira ibyo rwemerera u Rwanda, harimo gufungura viza ku badipolomate.

Mu rubanza Ugirashebuja yagize ati “Ubwongereza bushobora kuba bwifuza ko u Rwanda ruheba amafaranga menshi; impande zombi zaba koko zarabiganiriyeho, ariko u Rwanda rwahisemo kutemera ubusabe bw’Ubwongereza.”

Yavuze ko u Rwanda rwabikoze mu buryo busobanutse, rwanga kwemera ururimi rwo kumvikana rwo mu nyandiko y’ibanze ibisabwa n’Ubwongereza.

Kuri uyu wa Kane abahagarariye Ubwongereza na bo batanze ibisobanuro mu rukiko nkemurampaka hagati y’ibihugu.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *