Maranatha Family Choir yahumurije abari mu bihe bitoroshye– VIDEO

Maranatha Family Singer yasohoye indirimbo nshya

Itsinda Maranatha Family Choir rikomeje urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi b’umuziki wa Gospel, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Ubunini,” igaruka ku mbaraga z’ukwizera mu bihe by’ingorane.

Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, cyane ku bahura n’ibibazo bikomeye ariko bakabihisha inyuma y’ibyishimo bagaragaza hanze.

Yibutsa abantu ko nubwo hari ibihe bitoroshye umuntu anyuramo, Imana ihora iri kumwe na we, kandi ububasha bwayo buruta kure ingano y’ibibazo byose ashobora guhura nabyo.

Perezida wa Maranatha Family Choir, Selemani Munyazikwiye, avuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku gitekerezo cy’uko kwizera guhindura uko umuntu abona ubuzima.

Avuga ko iyo umuntu ateze amatwi ijwi ry’Umwungere Mwiza, aruhuka umutima, agasubizwamo imbaraga, kandi ubuzima bwe bukuzura ibyishimo.

Avuga ko iyi ndirimbo atari nshya mu buryo bw’ihimbwa, kuko yanditswe mu myaka ishize na Clement Ishimwe, wari uri mu bahimbyi b’iri tsinda icyo gihe.

Asobanura ko ubu bayihaye isura nshya, bumva ijyanye n’ubutumwa bwifuzwaga gutangwa.

Maranatha Family Choir igaragaza ko umwaka wa 2025 wababereye mwiza cyane, kuko wabahaye uburambe mu murimo kandi bagahura n’abantu batandukanye babafashije gukomeza gutera imbere.

Ni umwaka kandi baririmbiye ahantu henshi, banasohora indirimbo zitandukanye n’ubwo umwe mu baririmbyi bayo yitabye Imana.

Mu 2026, iri tsinda rivuga ko rifite intego yo kurushaho gusakaza ibikorwa byaryo ku rwego rwo hejuru, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi kurushaho.

Basaba abakunzi babo gukomeza kubashyigikira no gufatanya na bo muri uru rugendo, kugira uruhare mu gusangiza abandi ubutumwa bwiza.

Maranatha Family Choir imaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Nzajya nkusingiza Yesu,” “Tuma umuntu aseka,” “Nyigisha” bakoranye na Butera Knowless, ndetse na “Narahindutse” bakoranye na Nel Ngabo, n’izindi nyinshi zakunzwe.

Reba hano indirimbo Ubunini

Perezida wa Maranatha Family Choir, Minyazikwiye Seleman
Maranatha Family Choir ivuga ko kuri uyu mwaka ifite ibikorwa byinshi cyane
Maranatha Family Singer yasohoye indirimbo nshya


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Prosta Peak is a high-quality prostate wellness supplement formulated with a comprehensive blend of 20+ natural ingredients and essential nutrients to support prostate health

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *