Umunyarwanda Jean Paul Micomyiza alias ‘Mico’ yabwiye urukiko ko yatunguwe n’uko yashinjwe n’umuntu utarahigwaga, avuga ko uriya umushinja yabeshye urukiko kandi na we ubwe byamutunguye amenye ko yashinjwe n’umuntu utarahigwaga “umuhutu” mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uriya akavuga ko yakorewe iyicarubozo.
Micomyiza aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, yongeye kwitaba urukiko yambaye imyambaro y’iroza iranga abagororwa mu Rwanda, anambaye agapfukamunwa aho yari hagati y’abanyamategeko be babiri ari bo Me Karuranga Salomon, na Me Rwigema Vincent.
Mbere y’uko agera mu byiciro aba yateguriwe yabanje gusuhuza bamwe mu banyamuryango be bari baje kumva urubanza rwe agaragaza ko abafitiye ubwuzu.
Me Rwigema Vincent umwe mu banyamategeko ba Jean Paul Micomyiza, yavuze ko hari umutangabuhamya mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 washinje Micomyiza icyaha cya Jenoside, ndetse avuga ko yamuteye ubumuga bw’umubiri nubwo mu mutwe.
Me Rwigema Vincent yabwiye urukiko ko umutangabuhamya mu gihe cya Jenoside yakorewe mu 1994 utarahigwaga (Umuhutu) wavuze ko yakorewe iyicarubozo na Micomyiza amujomba imishito mu gitsina, maze Micomyiza agatobora nyababyeyi ye yarimo inda y’imvutsi y’impanga maze yirirwa aho bukeye nabwo yirirwa aho, cyera kabaye ajya kwa muganga abyara umwana umwe undi avuka yapfuye.
Me Rwigema akavuga ko bifashishije ubwenge buhangano (AI) babona ko ibyo bidashoboka.
Yavuze ko uwo muntu aba yatakaje amaraso menshi ko uwo bibayeho iyo adahise yitabwaho n’abaganga, bikarinda ubwo yirirwa ahubwo apfa cyangwa se abo bana bombi yari atwite bagapfira rimwe.
Ati “Ubuhamya bwe ntibukwiye guhabwa agaciro kuko ibyo yavuze byamubayeho bidashoboka.”
Micomyiza yavuze ko uriya mutangabuhamya yaje mu gihugu cya Sweden yigize uwahigwaga (Umututsi), gusa Micomyiza akavuga ko yakubiswe n’inkuba ageze mu Rwanda asanga atarahigwaga (Umuhutu).
Micomyiza akemeza ko uriya mutangabuhamya umushinja muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yidegembyaga kuko byibura atari n’umutegetsi (abatarashyigikiraga Jenoside baricwaga) binashoboka ko yari azi ibyo Interahamwe zikora, maze agatanga Abatutsi bakicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Ibyo yavugaga ntibyakwizerwa kuko yavugaga ibitari byo aho yabanje kubeshya ko yahigwaga (Umututsi) nyamara atarahigwaga (Umuhutu).”
Micomyiza yemeje ko uriya mutangabuhamya amaze gushinja abantu mu manza barenze batanu bari bazwi muri Huye, aho yemeje ko Micomyiza Jean Paul yari kumwe n’Interahamwe zirimo Munyenyezi Béatrice na Munyaneza Desire, ariko wareba imanza za Munyenyezi Béatrice (uriya mutangabuhamya nabwo yari mu bashinja Munyenyezi Béatrice na Munyaneza Desire).
Muri ziriya manza za Munyenyezi na Munyaneza ngo ntaho yigeze avuga izina Jean Paul Micomyiza ahubwo yavuze Jean Paul Micomyiza aho agereye mu Rwanda.
Yagize ati “Uriya yaridegembyaga kuko yanagiye agera ku Gikongoro ariko ibyo ntiyabibwiye urukiko, bivuze ko n’ibyo yavuze byose bitafatwa nk’ukuri.”
Me Karuranga Salomon na we wunganira Jean Paul Micomyiza yavuze ko abatangabuhamya bashinja Micomyiza Jean Paul nta bumuga bafite bagaragarije urukiko.
Yabwiye urukiko ko mu gitero cyabereye ahitwa Kwa Ndutiye bashinja umukiriya we ko yakigiyemo, umwe mu batangabuhamya avuga ko yabonye Micomyiza afite imbunda y’umushumi, undi akavuga ko yabonye Micomyiza afite icumu, hakaba undi na we wemeza ko yamubonye yambaye imyenda ya gisirikare anambariyeho ibintu bimeze nk’ibicuma bishobora kuba byari grenade.
Ati “Nyakubahwa abo bantu baravuga umuntu umwe, kandi babonye mu gihe kimwe ndetse n’ahantu hamwe byumvikane ko ibyo bavuze bivuguruzanya ku buryo bukomeye.”
Jean Paul Micomyiza aburana afungiye mu igororero rya Nyanza ahazwi nk’i Mpanga, aregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na Jenoside bikekwa ko yabikoreye mu cyahoze ari umujyi wa Butare. We aburana ahakana avuga ko hafashwe utariwe, ndetse abatangabuhamya bamushinja batamuzi.
Uru rubanza ruzakomeza muri Mata 2026.
UMUSEKE.RW
