Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Doja Cat cyabereye muri BK Arena, akaba ari nacyo cya mbere akoreye ku mugabane wa Afurika, mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026.
Doja Cat yataramiye i Kigali binyuze mu bitaramo bya Move Afrika, bitegurwa ku bufatanye na Global Citizen na RDB.
Madamu Jeannette Kagame yari kumwe n’umuririmbyi Khadja Nin, wamenyekanye cyane ku Isi by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umuvangamiziki DJ Ira yanyuze abitabiriye iki gitaramo cy’amateka, acuranga indirimbo ziganjemo iz’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’izigezweho ku rwego mpuzamahanga.
Umuraperikazi Doja Cat yageze ku rubyiniro aherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi bamufashaga mu majwi.
Mu buhanga bwihariye, yaririmbye indirimbo ze zigezweho, byagaragaraga ko zizwi na benshi, biba akarusho ku yitwa ‘Paint the Town Red’ yashyize abantu mu bicu.
Ku musozo w’igitaramo, Doja Cat yahaye abafana indabo, avuga ko igitaramo cye cya mbere muri Afurika cyari ubudasa kandi ko akunda cyane abakunzi b’umuziki bamushyigikiye.
Doja Cat yabaye umuhanzi wa gatatu utaramiye i Kigali muri ‘Move Afrika’, nyuma ya Kendrick Lamar watumiwe mu 2024 na John Legend watumiwe mu 2025.
Umuyobozi Mukuru ndetse akaba n’uwashinze Global Citizen, Hugh Evans, yavuze ko ari ibyishimo gutaramira mu Rwanda, avuga ko ari iby’agaciro kwakirwa neza na Perezida Kagame.
Ati: “Ndashaka gushimira Perezida Kagame n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bw’ubufatanye bwabo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko igitaramo cya Doja Cat ari cyo cya mbere kimushimishije kurusha ibindi byose amaze kwitabira muri BK Arena.
Mu butumwa bwo kuri X, yagize ati: “Doja Cat ni umuhanzi ufite impano idasanzwe n’imbaraga zidasanzwe, nk’aho zituruka ku wundi mubumbe.”
Muri iki gitaramo, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ibyishimo bidasanzwe aho yanaramukije abacyitabiriye batahwemye kumubwira ko “bamukunda cyane.”
Nyuma yo gutaramira i Kigali, Doja Cat yerekeje muri Afurika y’Epfo, aho azataramira muri SunBet Arena ku wa 20 Werurwe 2026, mu bitaramo yise Tour Ma Vie World Tour.









NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
