Abantu babiri barohamye mu masaha yegeranye

Umwana yarohamye muri iki kidendezi cy'amazi

Karongi – Abantu babiri bo mu Murenge wa Rubengera barohamye mu masaha yegeranye, mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri muri aka karere hamaze kuba impanuka zo mu mazi zatwaye ubuzima bw’abantu bane.

Mu mudugudu wa Kibande, akagari ka Gisanze mu Murenge wa Rubengera niho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe, 2026, ahagana saa saba z’amanywa (13h00), hamenyekanye inkuru yo kurohama k’umwana w’imyaka 11 y’amavuko wigaga mu mwaka wa kane ku ishuri ribanza rya G.S Zayoni Rubengera.

Amakuru avuga ko uyu mwana yavuye ku ishuri ari kumwe na bagenzi be bagenzi bageze ahantu hari ikirombe cya UWIHOREYE Fidele yacukuragamo amabuye yo kubakisha, basanga haretsemo amazi haba ikidendezi nibwo bagiyemo koga  uyu mwana ararohama.

Bagenzi be bagerageje kumukuramo birabananira bajya gutabaza abaturage, bahage basanga yamaze kurengerwa n’amazi. Gusa nyuma baje kubasha kumukuramo ariko yapfuye.

Indi mpanuka nk’iyi yo kurohama mu mazi, yanabereye mu mudugudu wa Nyagahinga, akagari ka Bubazi mu murenge wa Rubengera.

Amakuru yatanzwe avuga ko ahagana saa munani n’igice z’amanywa (14h30), umusore witwa IRAGUHA Elie w’imyaka 18 y’amavuko yagiye koga aho Company ya Kivu Belt Water Supply yagomeye amazi y’umugezi wa Musogoro, aheramo bamukuramo yapfuye.

Uriya musore ngo yari afite uburwayi bw’igicuri, cyakora ntihavuzwe niba hari aho buhuriye no kurohama kwe.

Mbigendane Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusirigire w’Umurenge wa Rubengera, yasabye abacukura amabuye, na kariyeri  muri rusange gusibanganya aho bacukuye no kuhashyira ibimenyetso byerekana ko hateza impanuka.

Yasabye ababyeyi kuburira abana babo kujya bataha igihe bavuye ku ishuri ntihagire handi bajya batari kumwe na bo.

Uretse izi mpanuka zahitanye ubizima bw’abantu i Rubengera, ahitwa i Mpembe mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi, umusore w’imyaka 20 yarohamye mu Kiyaga cya Kivu ku wa Mbere w’iki cyumweru na we arapfa.

Mbere yaho ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore, tariki 08 Werurwe, 2026 umukobwa witwa Cyuzuzo Nsengiyumva Grace, warimo asoza Kaminuza mu bijyanye n’Amazi muri College of Science and Technology (CST), yarohamye mu kiyaga cya Kivu yajyanye gutembera na bagenzi be.

Inkuru yanditswe na NGOBOKA Sylvain

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *