Ihuriro rya AFC/M23 ryishe abajura bari bitwaje intwaro bateye abaturage bagamije kubasahura no kwiba amaduka manini acururizwamo ibyiganjemo imyaka.
Ni igitero aba bajura bagabye mu joro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Werurwe 2026, bikavuga ko bari bateye baturutse muri Pariki ya Virunga, ahabaye ibirindiro by’mitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya RDC nyuma y’uko yirukanwe mu Mujyi wa Goma.
Abaturage batangaje ko aba bajura bashakaga kumena amaduka yabo kugira ngo batware ibyari birimo byose, nyuma bacakirana n’abari ku burinzi bo mu gisirikare cya AFC/M23, bararasana hapfa abajura bitwaje intwaro batanu.
Julien Katembo, uyobora Umujyi wa Goma, yavuze ko Pariki ya Virunga irimo abitwaje intwaro bashaka guhungabanya umutekano mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Ati “Mu ijoro ry’ejo rishyira uyu munsi, amabandi yaturutse muri pariki yaje guhungabanya umutekano w’abaturage bacu. Ingabo za AFC/M23, ARC, zari maso, zabashije kwica amabandi atanu.”

