Tariki ya 20 Werurwe, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’indwara zo mu kanwa, muri uyu mwaka wa 2026, uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “ Umunwa mwiza ni ubuzima bwiza.”
Uyu munsi ugiye kwizihizwa mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko ritewe inkeke n’uko 42% by’abatuye Isi bugarijwe n’indwara zo mu kanwa, inyinshi zigaturuka ku kuba abantu batahitaho.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2022, bwerekanye ko Abanyarwanda 33.1% bari hagati y’imyaka 18 kuzamura batoza amenyo nk’uko bikwiye (byibuze kabiri ku munsi), mu gihe abatuye mu cyaro bari ku kigero cya 38%.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kandi nubwo ku bigo nderabuzima hashyizweho serivisi zo kwita ku menyo no mu kanwa, Abanyarwanda 57.1 badasura abaganga b’amenyo byibuze rimwe mu mwaka ngo bakorerwa isuzuma, nk’uko inzego z’ubuzima zibisaba.
Mu kurushaho guhangana n’iki Kibazo mu Rwanda by’umwihariko haherewe ku bato, Umuryango wita ku bana badafite kirengera SOS Rwanda ufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe watangije ibikorwa bigamije kurandura no kugabanya kwandura indwara zo mu kanwa, haherewe ku bana.
Edouard Byinshi, Umuyobozi wa SOS Children’s Rwanda mu gice cya Gikongoro, agaragaza ko bahisemo kwibanda mu bigo by’amashuri bagakora ubukangurambaga basobanurira abato uburyo bwo koza amenyo, akamaro kabyo ndetse no kuba bahabwa ibikoresho birimo uburoso n’umuti w’amenyo.
Muri ubu bukangurambaga abanyeshuri barenga 1000 basuzumwe indwara zo mu kanwa, hatangwa umuti wo koza amenyo urenga 2500 ndetse n’uburoso bukabakaba 4500.
Abanyeshuri bagaragaje ko ubu bagiye kujya bita ku isuku yo mu kanwa kuko urwitwazo rwo kuba bavuga ko badafite ibikoresho rwavuyeho.
Byukusenge Mbabazi Aimee wiga mu kigo cya GS Kigeme B yagize ati ” Uburoso n’uyu muti baduhaye bigiye kujya bituma noneho umuntu yoza amenyo gatatu ku munsi, kuko banadukanguriye kujya tubuzana hano ku ishuri tukoza mu kanwa nyuma yo kurya saa sita.”
Ngabo Justin we ati ” Abahungu cyane usanga kuba wabyuka ukibuka koza mu kanwa bikorwa na bake ugasanga wihumuye uhise woga ukagenda hari n’igihe iwanyu muba mufite ubushobozi buke ugasanga n’uwo muti urabuze ariko ubu ubwo aba bo muri SOS babiduhaye, nta rwitazo kuko no ku kigo bavuze ko bagiye kujya batugenzura.”
Inzego z’ubuzima mu Karere ka Nyamagabe zigaragaza ko indwara zo mu kanwa ziri mu 10 za mbere zibasira abaturage cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Agnes Uwamariya, yabwiye UMUSEKE ko mu baturage bagaragaza ibimenyetso byo kwimakaza umuco w’isuku no kuzamura imyumvire irimo kwambara inkweto no kurwanya ibikorwa byakurura umwanda.
Ati ” Ariko wareba neza ku isuku yo mu kanwa ukabona ko batarasobanukirwa ku rwego rwukiye igomba kwitabwaho nk’uko bagirira isuku ibindi bice by’umubiri.”
Visi Meya Agnes Uwamariya yagaye ababyeyi bashobora kwitwaza inshingano nyinshi no kubura umwanya ugasanga ntibarebye niba abanyeshuri bagiye ku masomo bakarabye neza by’umwihariko bitaye ku isuku yo mu kanwa.






MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
