Muhanga: Operasiyo ya Polisi yafatiwemo abantu 59

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bagera kuri 59 barimo abitwazaga intwaro gakondo n’abashora urubyiruko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Mu bafashwe biganjemo Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 35 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko hakozwe Operasiyo ikomeye ya Polisi mu Mujyi wa Muhanga, bagiye kugabana amafaranga bakura muri ubwo bujura no mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Ati:”Aba bose bakekwaho ibikorwa bigayitse bigamije guhungabanya Umutekano n’ituze rya rubanda”.

Avuga ko aba bose bateraga ibirombe bifite ibyangombwa bya RMB bagakomeretsa abakozi hanyuma bakigabiza amabuye y’agaciro bakuyemo.

CIP Kamanzi avuga ko bafite amakuru ko ababakoresha babatumyeho kugira ngo baze kubaha ibihembo by’akazi bakoze.

Ati:”Twabaguye gitumo baje kubahemba ngo bongere basubire muri ako kazi kagayitse ko guhungabanya umutekano w’abaturage no kwiba ibyo bavunikiye.”

Yakomeje agira ati:” Yaba ababatuma n’abo bakoresha ubu bari mu maboko ya Polisi bakaba bategerejwe kugezwa mu Bugenzacyaha”.

Bamwe mu baturage bavuga ko abakekwaho iki cyaha basanzwe bazwi kubera ko bafite n’izina biyise rya “Wrong Tun”ariko bakaba bihishaga Inzego z’Umutekano.

Uyu yagize ati:”Bagaba ibitero mu matsinda kuko hari abamburaga abaturage batari mu bucukuzi, abandi bakajya mu birombe”.

Abenshi mu bafashwe kandi bakomoka mu Murenge wa Muhanga, abandi bakaba ari abo mu Karere ka Kamonyi.

CIP Kamanzi avuga ko nyuma y’iperereza ry’Ubugenzacyaha hazamenyekana uruhare rwa buri wese muri ibi bikorwa, bamwe bakazashyikirizwa Ubushinjacyaha abandi bakaganirizwa bakajya kugororwa.

Polisi irashimira bamwe mu baturage bafite Umuco wo gutanga amakuru, ikanenga abijandika muri ubwo bugizi bwa nabi ibasaba kubucikaho.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article
2 Comments
  • **insuleaf**

    InsuLeaf is a high-quality, naturally formulated supplement created to help maintain balanced blood glucose, support metabolic health, and boost overall vitality.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *