Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwatangaje ko mu bazitabira imikino y’irushanwa rya FIFA Series 2026 rizabera i Kigali ku wa 26-30 Werurwe uyu mwaka, harimo uzatombora imodoka.
Ku wa mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026 ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyarimo ubuyobozi bwa FERWAFA bwari buhagarariwe na Perezida w’iri Shyirahamwe, Shema Ngoga Fabrice ndetse n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Bonnie Mugabe.
Ni ikiganiro cyagarutse ku mutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Stephen Constantine ndetse n’imyiteguro ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali.
Mu byatangajwe kuri iri rusanwa rizahuza Ibihugu umunani n’u Rwanda rurimo, harimo ibihembo bizahabwa abazitabira iyi mikino.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko mu bazaza kureba FIFA Series 2026, harimo uzabasha kwegukana imodoka.
Uyu muyobozi yavuze ko hazabaho gutombora ibihembo birimo imodoka, amafaranga, moto, amakarita atanga uburenganzira bwo kugura lisansi y’ibinyabiziga n’ibindi bihembo bitandukanye.
Kimwe mu bizagenderwaho mu gutombora imodoka, harimo kujya ugura amatike byibura ane kuri buri mukino.
Shema yakomeje avuga ko amakipe arindwi yose azaza i Kigali, yamaze kwemera ko nta gisibya azaba ari mu Rwanda bitarenze mu cyumweru gitaha. Buri kipe izacumbika muri Hoteli yayo.
Ibihugu bizitabira iri rushanwa, ni Macau, Tanzania, Estonie, Kenya, Grenada, Aruba, Liechtenstein n’u Rwanda ruzaryakira.
Itsinda rimwe ririmo Amavubi na Kenya, rizakinira kuri Stade Amahoro mu gihe irindi ririmo Tanzania, rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukino wa nyuma mu itsinda A uzakinwa ku wa 30 Werurwe mu gihe mu itsinda B uzakinwa ku wa 29 uku kwezi.

UMUSEKE.RW
