Abayovu ntibemeranya n’Umujyi wa Kigali ku cyemezo cyo kuvanga Kiyovu n’izindi

Umuvugizi w’ikipe ya Kiyovu Sports akaba n’umuyobozi w’abafana n’abakunzi ba Kiyovu Sports, Minani Hemedi, yamaganye icyifuzo cy’Umujyi wa Kigali cyo guhuza iyi kipe na AS Kigali ndetse na Gasogi United.

Ibi Minani yabitangaje nyuma y’ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yandikiye AS Kigali ayisaba kwihuza na Kiyovu Sports ndetse na Gasogi United.

Uyu Muvugizi w’Urucaca akaba n’umuyobozi w’abafana n’abakunzi b’iyi kipe, yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026, nyuma y’umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda warangiye Kiyovu Sports itsinze AS Kigali ibitego 3-1.

Uyu mukino iyi kipe yo ku Mumena yatsinze, wabaye nyuma y’ibaruwa yari yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ko Umujyi wa Kigali wasabye AS Kigali kwihuza n’andi aterwa inkunga n’uyu Mujyi arimo Kiyovu Sports na Gasogi United.

Ni ikintu cyakiriwe nabi n’abakunzi b’Urucaca, bavuga ko harimo kudaha agaciro iyi kipe y’ubukombe bo bavuga ko bitari bikwiye ko Umujyi wa Kigali uyigereranya n’izindi zashinzwe ireba.

Minani Hemedi yavuze ko n’ubwo uyu mushinga umaze igihe wigwaho hagamije gushyiraho ikipe imwe kugira ngo hagabanywe amafaranga yatangwaga mu makipe atatu utera inkunga, ariko abiga uwo mushinga batazi impamvu yatumye Kiyovu Sports ibaho.

Ati “Ariko uyu munsi ntabwo navuga ngo turaza kurenganya Meya kuko ni gahunda za Politiki. Ntabwo ari umutekinisiye. Izo rero zitandukanye n’impamvu Kiyovu Sports iriho, zitandukanye n’izatumye ikipe y’Umujyi ijyaho.”

Minani yakomeje avuga ko kuba Kiyovu Sports yarashinzwe mbere y’andi makipe mu Rwanda, bituma hari ibyo idakwiye kugereranywa nabyo.

Ati “Igihugu gifite buri kimwe igihe cyabereyeho n’icyakibeshejeho. Mu mupira w’amaguru rero Kiyovu Sports ni imfura mu makipe, yabonye ubuzima gatozi mbere y’andi makipe. Igisubizo kizavamo by’agateganyo, ni ukubabwira ko uwize uyu mushinga yawize nabi.”

Hemedi yongeyeho ko kandi n’ubwo Umujyi wa Kigali ugenera Kiyovu miliyoni 150 Frw ariko adahagije ku ikipe ihatanira Igikombe cya Shampiyona, kuko ikenera ingengo y’imari byibura ya miliyari 1 Frw.

Ati “Bivuze ko abakunzi ba Kiyovu Sports bishakamo amafaranga aruta ayo Umujyi wa Kigali uduha. Ayo iduha turayashima, ariko ahagaze ntiyatuma Kiyovu Sports itabaho.”

Uretse Minani Hemedi uvuga ibi, n’abo ayoboye barimo uzwi cyane ku izina rya Bibi, ntimeranya n’iki cyemezo cy’Umujyi wa Kigali kuko abenshi bavuga ko ikipe bihebeye ari yo ikwiye gusigara ifashwa n’uru rwego.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye ko AS Kigali yakwihuza n’andi makipe usanzwe utera inkunga, ari yo Gasogi United FC na Kiyovu Sports bitarenze ku wa 30 Werurwe 2026.

Guhera mu mwaka w’imikino 2026-27, Umujyi wa Kigali uzashyiraho ikipe imwe yawo izajya iterwa inkunga n’uru rwego.

Abakunzi ba Kiyovu Sports bamaganye icyemezo cy’Umujyi wa Kigali wo kuvanga iyi kipe n’izindi
Minani Hemedi yanenze abize umushinga wo guhuza amakipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *