Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bibukijwe ko bagomba guharanira ko umuturage akomeza kugira ubuzima bwiza nk’intego nyamukuru y’umuryango wa FPR Inkotanyi.
Byagarutsweho na Chairperson w’Umuryango muri ako karere, Kayitare Jacqueline, mu Nteko Rusange yabaye kuri uyu wa 15 Werurwe 2026.
Iyi Nteko Rusange yabanjirijwe n’igikorwa cyo gusuzuma indwara zitandura ku banyamuryango bayitabiriye, ndetse no kumurika ibyagezweho.
Kayitare yavuze ko by’umwihariko umunyamuryango wa FPR Inkotanyi agomba kuba ateye imbere, atekanye kandi afite icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza.
Ati: “Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagomba guharanira ko umuturage agira ubuzima buzira umuze.”
Yavuze ko gusuzuma indwara zitandura ari serivisi baha abaturage buri cyumweru, naho abanyamuryango bikaba umwihariko ukorwa iyo habaye Inteko Rusange nk’iyi.
Yibukije abagore by’umwihariko kumenya uruhare rw’inzego z’umuryango no gukurikiza ibyo Manifesto ivuga kugira ngo imibereho yabo ihinduke mu nzego zose z’ubuzima.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Polyclinique Médicale la Providence, Muhire Claude, yavuze ko kwegereza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi serivisi z’ubuvuzi ku buntu bwo gusuzuma indwara zitandura bifite icyo bivuze mu muryango.
Avuga ko mu barenga 200 bamaze gusuzuma, basanze abarenga 60 bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso na diyabete, kandi ko bagiriwe inama yo kugana amavuriro abegereye kugira ngo bitabweho.
Ati: “Mu bo twafatiye ibipimo, twasanze abagabo n’abagore barenga 60 bafite ikibazo, kandi twabasabye kwegera abaganga kugira ngo bitabweho.”
Senateri Niyomugabo Cyprien, wifatanije n’abanyamuryango ba FPR muri iyi Nteko, yavuze ko isuku n’isukura bigomba guhera ku banyamuryango kugira ngo babashe kubitoza abaturage.
Muri iyi Nteko Rusange, hanatowe Uhagarariye Imibereho Myiza mu Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, witwa Haguminshuti Jean Claude.






MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.
