Nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 muri Shampiyona y’u Rwanda, ikipe y’Ingabo yongeye gufata umwanya wa mbere.
Ku wa Gatandatu, tariki 14 Werurwe 2026, ni bwo hakomeje imikino y’umunsi wa 24 muri Shampiyona y’u Rwanda y’abagabo [Rwanda Premier League].
Uwari uhanzwe, ni uwabereye kuri Kigali Pelé Stadium Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba, cyane ko ikipe y’Ingabo yari yateguje abanya-Musanze kuzihorera nyuma yo kuyitsindira kuri Stade Ubworoherane mu mukino ubanza.
Ni umukino wihutaga ku mpande z’amakipe yombi ariko iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.
Amakipe yombi yagarutse buri imwe ifite inyota yo kubona igitego ariko ba myugariro b’impande zombi bakomeza kuba beza.
Ku munota wa 51, Djibril Quattara wa APR FC, yahushije penaliti yari ibonetse ku ruhande rw’ikipe ye, maze abakunzi bayo batangira kwiheba.
Gusa ikipe y’Ingabo yakomeje gusunika ndetse ku munota wa 69 ibona igitego cyatsinzwe na Ronald Ssekiganda.
APR FC yakomeje kugerageza gushaka igitego cya Kabiri ndetse biza kuyihira ku munota wa 90+3 ubwo William Togui yongeraga gufungura amazamu, maze ihita yegukana amanota y’umunsi wa 24 wa Shampiyona.
Ni intsinzi yatumye ikipe y’Ingabo ihita ifata umwanya wa Mbere n’amanota 46 n’imikino 24 imaze gukina, mu gihe irushanwa inota rimwe Al-Hilal SC ya Kabiri n’amanota 45 n’imikino 21 imaze gukina.
Indi mikino yabaye, ni uwo Gasogi United yatsindiwemo na Bugesera FC igitego 1-0 kuri Kigali Pelé Stadium n’uwo Etincelles FC yanganyijemo na Rutsiro FC 0-0.
Kuri iki Cyumweru hateganyijwe imikino itatu.
Saa Cyenda z’igicamunsi kuri KPS, harabera umukino uhuza Kiyovu Sports na AS Kigali mu gihe kuri iyo Stade hazaba kubera umukino uhuza Gorilla FC na Marine FC Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba.
Undi mukino uteganyijwe uyu munsi, ni uza guhuza AS Muhanga na Mukura VS Saa Cyenda z’igicamunsi kuri Stade ya Muhanga.






UMUSEKE.RW
