FERWAFA yatangije umushinga wa TDS

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangije amarushanwa y’abato akubiye muri gahunda y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, yiswe TDS [Talent Development Scheme].

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Huye ku kibuga cya Kamena. Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard, ni we watangije ku mugaragaro uyu mushinga.

Abandi bari bawitabiriye, barimo Casa Mbungo André utoza ikipe y’Igihugu y’Abagore [She-Amavubi], Umuyobozi wa Tekiniki muri iri Shyirahamwe [DTN], Gérard Buscher.

Bamwe mu bandi batoza bakaba n’abarimu b’abatoza bari muri uyu muhango, ni Habimana Sosthène, Bazirake Hamimu, Frédéric Crébiller ushinzwe TDS mu Rwanda n’abandi.

Hari kandi Haruna Niyonzima wakiniye Amavubi ndetse akaba umwe mu bakozi ba FERWAFA muri uyu mushing awa TDS, Nibagwire Sifa Gloria wakiniye She-Amavubi akanayibera kapiteni, Ingabire Judith n’abandi.

Uyu mushinga ugamije kubyaza umusaruro abato batarengeje imyaka 14 mu byiciro byombi n’abatarengeje imyaka 16 mu byiciro byombi. Amakipe 54 ni yo ahanzwe amaso muri iyi gahunda.

Visi Perezida wa mbere wa FERWAFA ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard, yavuze ko iyi gahunda izafasha mu kumenya neza abana bafite impano zo gukina umupira w’amaguru kandi bakazakomeza gukurikiranwa.

Yakomeje avuga ko imikino yabaye ubwo TDS yatangizwaga ku mugaragaro, yaberetse ko u Rwanda rufite impano z’abato zabyazwa umusaruro.

Habaye imikino itatu irimo ibiri y’abatarengeje imyaka 14 n’umwe w’abatarengeje imyaka 16.

PSG Academy yatsinze ES Nyamagabe ibitego 3-2 mu gihe mu bakobwa, PSG Academy nayo yatsinze Remera Rukoma ibitego 4-1.

Mu batarengeje imyaka 16 mu bahungu, TSS Runda yatsinze PSG Academy ibitego 3-2.

Ubuyobozi bwabanje guha abasifuzi ibikoresho
Uyu mushinga ujyana n’abasifuzi bato
Abo bangana mu myaka ni bo babasifurira
Abana b’abakobwa ba PSG Academy batarengeje imyaka 14
Ni abana bafite Indangagaciro zo kubanza gusenga
Abana bagaragaje impano zidasanzwe
Abakobwa batarengeje imyaka 14 bagaragaje ko hari icyo batanga bitaweho
FERWAFA yari ihagarariwe muri uyu muhango
ES Nyamagabe y’abatarengeje imyaka 14
Ni abana bagaragaje ko bafite iby’ibanze byo guheraho
Abahungu batarengeje imyaka 14 ba PSG ubwo bishimiraga intsinzi
Ni abana bagaragaje ko hari ibyo bifitemo
TSS Runda y’abatarengeje imyaka 16
Ni imikino yabereye kuri Stade Kamena
Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA ushinzwe Tekiniki yabanje kubaha ubutumwa
Abana b’abakobwa ba Remera Rukoma batarengeje imyaka 14

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *