Uburusiya bwagabye ibitero biremereye kuri Ukraine

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 14 Werurwe, 2026 Uburusiya bwagabye ibitero bikomeye kuri Ukraine

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy arashinja Uburusiya kwitwikira inyuma y’intambara ibera muri Iran, akagaba ibitero bikomeye ku gihugu cye.

Ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe, 2026 ryari ribi cyane muri Ukraine.

Perezida Zelenskyy yagaragaje amashusho y’abatabazi bazimya umuriro nyuma y’ibitero bikomeye Uburusiya bwagabye mu bice bitandukanye by’igihugu cye.

Yanditse ati “Guhangana n’ingaruka z’ibitero bikomeye by’Uburusiya birakomeje i Kyiv, Sumy, Kharkiv, Dnipro, no muri Mykolaiv. Inzego zose zikenewe ziri kwibashishwa.”

Uburusiya bwagabye ibitero bugambiriye cyane ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kyiv, ariko hari n’ibyagize ingaruka mu bice bituwe nko kurasa inzu z’abantu ku giti cyabo, amashuri n’inzu z’ubucuruzi.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko kugeza ubu abantu bane bapfuye, yihanganisha imiryango yabo. Yanavuze ko benshi bakomeretse, ndetse hari abakirimo kwitabwaho n’abaganga.

Igitero cy’Uburusiya cyarimo drone 430 zo mu bwoko butandukanye, n’ibisasu birasakure.

Uburusiya bwanakoresheje intwaro zitwa ballistic missiles 13 mu gihe muri rusange missiles zarashwe ari 68 nk’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yabitangaje.

Gutakira Abanya-Burayi bahanze amaso America muri Iran

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy avuga ko amakuru y’ibanze yahawe ari uko missile 58 zafashwe n’ubwirinzi bw’ikirere bwa Ukraine.

Ati “Ijoro nk’iri ry’ibitero by’Uburusiya ni integuza ku nshuti zacu zose ko intwaro zirinda ikirere na missiles kuri bo ari ikintu cy’ingenzi.

Amasezerano yose ku gutanga missile ntakwiye gukererwa – Buri cyose cyakwiye gushyirwa mu bikorwa vuba bishoboka. Amasezerano yacu yo gukora intwaro zirinda ikirere ni icyerekezo gikenewe, kandi iki cyerekezi kirasaba kucyitaho ijana ku ijana.”

Volodymyr Zelenskyy avuga ko Ubruusiya buzakomeza kwikinga mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwo hagati bugasenya kurushaho Ukraine iri mu Burayi.

Yavuze ko Uburayi bukwiye kumenya icyo cyago bugakora intwaro zirinda ikirere by’umwihariko zahangana na ballistic missiles, ndetse n’izashobora kurinda ubuzima bw’abaturage hatitawe ku bibera ahandi ku Isi.

Uburusiya na Ukraine biri mu ntambara kuva mu mwaka wa 2022, nubwo no mu mwaka wa 2014 ibyo bihugu byarwanye Uburusiya bugafata Intara ya Crimea.

Abatabazi baragerageza kuzimya umuriro

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *