Rubavu: Basobanuriwe ko Umunyarwanda atari igicuruzwa

RIB yasabye abaturage kugira amakenga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwasobanuriye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ko ubucuruzi bw’abantu ari icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko, kandi ko Umunyarwanda ari uw’agaciro atari imari icuruzwa.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu bukangurambaga RIB imaze iminsi ikorera mu Gihugu hibandwa ku Turere dufite Imirenge ikora ku mupaka.

Abaturage bigishijwe uko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bikorwa, amayeri akoreshwa ingaruka zirimo ndetse n’ibihano bigenerwa ababikora.

Bamwe bavuga ko batari basobanukiwe amayeri abacuruza abantu bakoresha, ndetse ko hari bamwe byagiye bibaho bakagira amahirwe yo kubirokoka.

Uwizeyimana Clementine ni umwe muri bo yagize ati” Nkirangiza kwiga hari mubyara wanjye wambwiye ko abonye link isaba abantu kugenda bakabaha akazi hanze gahemba ibihumbi 500 ku kwezi, mu rugo bashaka kugurisha inka ngo nshake ibyangombwa ngende”

Yakomeje agira ati: “Nyuma hari inshuti nabibwiye ufite abantu baba muri icyo Gihugu bamubwira ko ari ubutubuzi mbivamo gutyo. Ubu nsigaye nitondera ibyo bintu kuko hari na mugenzi wanjye wagiyeyo baramucuruza ubu yaje yaranduye agakoko gatera SIDA arahungabana.”

Maniriho Jean Pierre nawe ati” Hari umuturanyi wadutwariye umwana w’imyaka 15 ngo amurangiye akazi, yemera ko ariwe wamutwaye ubu hashize ameze 3 tutamubona kuko ntaranatuvugisha, tugasaba RIB gukurikirana uwo muntu atwereke aho umwana wacu yamujyanye, kuko bamaze kutwigisha iby’ibyicuruzwa ry’abantu twumva ko n’uwo mwana ashobora kuburirwa irengero”.

Umukozi wa RIB ushinzwe kurwanya no kugenza ibyaha by’icuruzwa ry’abantu Kayitesi Justine, asaba abaturage kwirinda cyane ababashukisha akazi keza, amashuri meza n’ibindi bibareshya kwirukira mu mahanga kuko akenshi birangira bisanze bacuruzwa.

Yagize ati” Umuntu arakubwira ngo ngwino nkurangire akazi kaguhemba amadorari menshi, yarangiza akakwemerera kugushakira ibyangombwa, akakwishyurira itike y’indege n’ibindi akarenzaho ngo ntugire uwo ubwira aho ugiye, uwo muntu ni umubyeyi wawe? Ni umuvandimwe? Ku buryo akwitangira bigeze aho?”.

Akomeza agira ati” Aya ni amwe mu mayeri bakoresha ngo babashuke, cyane ko bakunze kwibanda ku rubyiruko rugifite imbaraga bakabahindura abacakara no kubakoresha imirimo mibi, bamwe bakahasiga ubuzima, mube maso dufatanye kurwanya ibi byaha”.

Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, avuga ko mu mahanga hataba paradizo iruta iy’iwabo ndetse ko bagomba kumva ko Umunyarwanda ari uw’agaciro atari nk’igicuruzwa mu isoko birirwa baciririkanwa ngo kigurishwe.

Yagize ati” Abaturage bakwiye kumva ko Umunyarwanda ari uw’agaciro, si nk’uwo bashorera ngo ajye mu isoko ngo batangire guciririkanwa n’abaje guhaha ntabwo ari imari igurishwa, ahubwo ibi byose ni amayeri akoreshwa n’abacuruza abantu, dutekereza cyane tugire amakenga kubyo batwizeza akenshi nabo usanga batabifite bizadufasha kurwanya ibi byaha”.

Icyaha cy’icuruzwa ry’abantu iyo gikorewe mu Gihugu imbere uwagikoze iyo kimuhamye ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15, mu gihe iyo cyabaye nyambukiranyamipaka kiva ku gifungo cy’imyaka 20 kugeza kuri 25.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

RIB yahagurikiye ibyaha by’icuruzwa ry’abantu
RIB yasabye abaturage kugira amakenga

JANVIERE NYIRANDUKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Rubavu

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *