Ishimwe ry’abarwayi b’impyiko basigaye bivuriza kuri Mituweli

Nsanzimana amaze imyaka 14 ayunguruza amaraso

Abarwayi b’impyiko mu Rwanda barishimira ko ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli bwaborohereje kubona serivisi zo kuyungurura amaraso (dialyse) no gusimbuza impyiko badahenzwe.

Byagarutsweho kuri uyu wa 12 Werurwe 2026, ubwo mu Rwanda bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku buzima bw’impyiko.

Uyu munsi wizihirijwe mu ivuriro rya Acacia Renal Care, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima bwiza bw’impyiko ku bantu bose: kwita ku bantu no kurengera isi.”

Abarwayi b’impyiko bagaragaje ko mbere bagorwaga no kubona serivisi zo kuyungurura amaraso (dialyse), kuko byasabaga kwishyura hagati y’ibihumbi 75 Frw na 90 Frw.

Bavuze ko kwishyura iyo serivisi, bahabwa gatatu mu cyumweru, buri nshuro igatwara amasaha ane, byabateraga ubukene bukabije, ndetse hari n’abaremberaga mu rugo kubera kutabona ayo mafaranga.

Nsanzimana Gustave umaze imyaka 14 akenera serivisi yo kuyungurura amaraso, avuga ko bashimishijwe no kuba kuri ubu buri nshuro bishyura 7000 Frw bakoresheje mituweli.

Ati: “Twari twarihebye twumva ko tugiye kuryama mu rugo tugategereza urupfu, ariko icyizere cyaragarutse kubera ubufasha Minisante na RSSB baduhaye, kuko mituweli isigaye ituvuza.”

Kabanda Gaetan, umaze imyaka itanu kuri dialyse, yavuze ko kubera ibiciro byari bihanitse abantu bageragaho bakiyorosa mu ngo zabo bagapfa, ashimira Perezida Paul Kagame warokoye ubuzima bwabo.

Ati: “Ariko kubera za mbabazi ze, za mpuhwe ze nk’umuntu ureberera igihugu cyose ashyiraho mituweli, ubu umurwayi yiyishyurira 10%, andi Leta ikayamwishyurira.”

Inshuro imwe kuyungurirwa amaraso umurwayi asigaye yishyura ibihumbi 7 Frw

Paul Bernard Kwizera, umuyobozi mukuru akaba n’umwe mu bashinze ivuriro rya Acacia Renal Care Rwanda yavuze ko bagize ibyishimo bidasanzwe ubwo abarwayi batangiraga guhabwa serivisi yo kuyungurura amaraso kuri mituweli.

Yavuze ko byabaye nko kubonekerwa ubwo abarwayi babwirwaga ko aho bishyuraga ibihumbi 70 Frw bagomba gutanga ibihumbi 7 Frw gusa.

Ati: “Turababwira duti, nyine ni Leta ya bose, Leta ikunda abaturage; ni wo munsi twagize ibyishimo mu buzima.”

Kwizera yashimangiye ko ubuzima bw’impyiko ari ingenzi, asaba abantu kujya bisuzumisha kenshi no kwivuza hakiri kare ku basanze zirwaye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bigenerwa abanyamuryango mu Kigo cy’Ubwiteganyirize RSSB, Dr. Hitimana Regis, yavuze ko bishimira intambwe nziza imaze guterwa mu buvuzi, cyane kuba serivisi zo kuvura impyiko zarashyizwe kuri mituweli.

Yagize ati: “Ariko icy’ingenzi gikomeye ni ubwo buvuzi busigaye bwishingirwa n’ubwishingizi Abanyarwanda bafite ku bwinshi, aribwo mituweli.”

Yagaragaje ko ibyo bizafasha abanyamuryango ba mituweli kubona ubuvuzi bwose butangirwa mu Rwanda, kandi bakabubona bitagoranye.

Ubwishingizi bwa mituweli busanzwe bukoreshwa n’Abanyarwanda bagera kuri 92%, Leta iherutse kongeramo serivisi 14 nshya z’ubuvuzi.

Uyu musaza avuga ko imitungo yamushizeho kubera ibiciro bya ‘dialyse’ byari bihanitse
Paul Bernard Kwizera, Umuyobozi mukuru akaba n’umwe mu bashinze Acacia Renal Care Rwanda
Dr Regis Hitimana, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bigenerwa abanyamuryango ba RSSB
Abarwayi b’impyiko bishimira ko ubu bivuriza kuri Mituweli
Acacia Renal Care Rwanda yijeje Leta gukomeza gutanga umusanzu mu buvuzi bw’impyiko

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *