Abakozi babiri ba Sosiyete y’Abashinwa Building Corporation bishwe n’imashini

Bariya bakozi baombi bahise bapfa

Nyamagabe: Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko hari impanuka y’imashini ikora umuhanda ikaba yishe abantu babiri.

Ayo makuru avuga ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Rugano, Umurenge wa Musebeya  Akarere ka Nyamagabe.

Bamwe mu babonye aho iyo mpanuka yabereye, bavuga ko mu bo yishe harimo Niyomucamanza Joseph w’imyaka 28 y’amavuko na mugenzi we bari kumwe muri iyo mashini itunganya umuhanda witwa Nyandwi Jacques w’imyaka 22 y’amavuko.

Bombi ababibonye bavuga ko bahise bapfa impanuka ikimara kuba. Abatanze amakuru bavuga ko bariya bagabo bari abakozi ba Building Corporation.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yahamirije UMUSEKE ko iyo nkuru ari impamo, akavuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko baparitse imashini ku nkengero z’umuhanda kandi ko ubutaka bwari bwasomye buhita butenguka.

Ati: ”Ubutaka bwatengutse imashini irahirima igenda yibirandura ihitana aba bombi.”

CIP Hassan Kamanzi avuga ko habayeho ubuteganye bukeya bw’uwari uyitwaye kubera ko yagombaga kureba aho aparika hameze neza.

Yavuze ko imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Kigeme gukorerwa isuzuma.

Polisi irihanganisha imiryango yabuze ababo, ikibutsa abakoresha umuhanda  mu byiciro bitandukanye cyane muri ibi bihe by’imvura kubahiriza gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, aho buri wese akwiriye kwitwararika akarinda umutekano we n’uw’abagenzi atwaye, ndetse n’uw’abanyamaguru.

Imashini yamanutse aha

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe

Share This Article
3 Comments
  • **prodentim**

    ProDentim is a distinctive oral-care formula that pairs targeted probiotics with plant-based ingredients to encourage strong teeth, comfortable gums, and reliably fresh breath.

  • **neurosharp**

    Neuro Sharp is a modern brain-support supplement created to help you think clearly, stay focused, and feel mentally confident throughout the day.

  • **nervecalm**

    NerveCalm is a high-quality nutritional supplement crafted to promote nerve wellness, ease chronic discomfort, and boost everyday vitality.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *