Congo ntihakana igitero cya drone kuri Goma

Drone yatwitse iyi nzu

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yihanganishije umuryango w’Umufaransakazi wiciwe mu gitero cya drones mu Mujyi wa Goma, ivuga ko yatangiye iperereza.

Mu rukerere rwo ku wa Gatatu, tariki 11 Werurwe, ni bwo mu Mujyi wa Goma hagabwe igitero cyari kigambiriye abayobozi bakuru ba AFC/M23 ariko kikabahusha.

AFC/M23 igenzura Umujyi wa Goma yatangaje ko icyo gitero cya FARDC cyahitanye abantu batatu, barimo Karine Buisset wari umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).

Iri huriro rishinja ubutegetsi bwa Kinshasa kugaba icyo gitero rurenze ku gahenge kemeranyijweho hagati y’impande zombi.

AFC/M23 ivuga ko ishingiye ku kwegerana kw’ahantu cyarashe n’urugo rw’uwahoze ari Perezida wa DRC, Joseph Kabila, hamwe n’umukuru w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, bigaragara ko ari bo cyari kigambiriye.

Leta ya RDC mu itangazo yashyize hanze ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ko ari yo yagabye icyo gitero, ivuga ko yanamenye ko cyangiriyemo n’ibintu byinshi.

Minisiteri y’Itangazamakuru y’icyo gihugu ivuga ko uko byagenze nyirizina muri utwo turere tugenzurwa na M23 hamwe n’inkomoko y’ibiturika byatangajwe, ubu birimo gukorwaho iperereza n’inzego zibifitiye ubushobozi.

Yagize ati: “Kugira ngo umucyo wose ugaragare ku kuntu byagenze.”

Guverinoma ya RDC, ibinyujije mu mizindaro yayo ku mbuga nkoranyambaga, yatangiye intambara yo kwikuraho icyo gitero, icyegeka ku Rwanda na AFC/M23.

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yemeje ko igitero cya drone cyagabwe mu Mujyi wa Goma cyari kigambiriye abayobozi bakuru ku rwego rwa politiki n’aba gisirikare ba AFC/M23, barimo na we ubwe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *