Perezida Kagame yarebye umukino wa PSG inyagira Chelsea – AMAFOTO

Perezida Paul Kagame yicaye mu cyubahiro ari kumw ena Nicolas Sarkozy wayoboye Ubufaransa

Perezida Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye kuri Stade Parc de Prince umukino wa Paris Staint Germain na Chelsea yo mu Bwongereza.

Nta gushidikanya ko Perezida Paul Kagame yishimiye uko umukino wagenze, dore ko yigeze kuvuga ko nubwo afana Arsenal ariko na PSG ayifana bitewe n’ubucuti iyi kipe ifitanye n’u Rwanda.

PSG yatangiye neza muri uyu mukino ku munota wa 10′ umukinnyi Bradley Barcola yatsinze igitego ahawe umupira na João Neves.

Ku munota 28′ Chelsea yishyuye igitego cyatsinzwe na Malo Gusto ahawe umupira na Enzo Fernández.

Hafi yo kujya kuruhuka,  ku munota wa 40′ Ousmane Dembélé ufite Umupira wa Zahabu i Burayi, yacitse abakinnyi ba Chelsea, atsinda igitego biba 2 – 1.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 57′ Enzo Fernández yishyuye ahawe umupira na Pedro Neto.

PSG ihabwa amahirwe yo kuba yakwisubiza igikombe cy’iri rushanwa rya UEFA Champions League yakomeje kwatsa umuriro ku izamu rya Chelsea, ku munota wa  74′ Vitinha atsinda igitego ahawe umupira na kabuhariwe Khvicha Kvaratskhelia, ibindi bitego bibiri byatsinzwe n’uyu Khvicha Kvaratskhelia ku munota wa 86′ no ku munota 90 + 4′.

Wari umugorab mwiza kuri Perezida Paul Kagame nk’umufana wa PSG, ariko na none nk’umufana wa Arsenal gutsindwa kwa Chelsea na Manchester City ntabwo byabuze kubanezeza.

Mu yindi mikino yabaye, Real Madrid yatsinze Manchester City 3-0, ni na ko byagenze Bodoe/Glimt itsinda 3-0 Sporting CP, mu gihe Arsenal yanganyije na Bayer Leverkusen 1 – 1. Iyi mikino yo gukuranamo izakomeza mu cyumweru gitaha habaho kwishyura.

Ikipe zose zikorana n’u Rwanda muri gahunda yo kwamamaza ya Visit Rwanda, zitwaye neza, aho Bayer Munich yatsinze 6-1 Atlanta yo mu Butalitani iyisanze iwayo. Atletico Madrid na yo yanyagiye Tottenham 5-2.

PSG mu kibuga yarushije Chelsea

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *