Abagore batanu bari mu batangiye amahugurwa ya Licence A-CAF

Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangije amahugurwa y’abatoza 25 barimo abagore batanu bifuza Impamyabumenyi ya Licence A-CAF.

Ni amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro na Visi Perezida wa Kabiri w’iri Shyirahamwe ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard wabasabye kuzabyaza umusaruro ubu bumenyi.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa, azakorwa mu gihe cy’amezi arindwi ari imbere. Bivuze ko azasozwa muri Nzeri uyu mwaka. Bazajya biga icyumweru kimwe, bahabwe ibindi bibiri byo gushyira mu bikorwa ibyo bize [Pratique].

Abagore batoza mu makipe atandukanye, bakoze amateka yo kugera ku rwego rwo gukorera iyi Mpamyabumenyi mu Rwanda kuko ni ku nshuro ya mbere bageze ku rwego rwa ‘License A-CAF’ mu mateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Abagore bari muri aya mahugurwa, ni Umunyana Seraphine, Murekatete Hamida, Dushimimana Djamila, Mukashema Consolée na Mukamusonera Théogenie.

Abagabo barimo Kirasa Alain, Mbabazi Alain, Rwaka Claude, Kwizera Jean Pierre, Nshimiyimana Hamdouni, Mbarushimana Shaban, Lomami Marcel, Bazirake Hamimu.

Abandi ni Bizumuremyi Radjabu, Ndaguza Théonas, Dusange Sacha, Hakizimna Jean Baptiste, Manirakiza Gervais, Rubona Emmanuel, Mugisha Ndoli, Nkotanyi Ildephonse, Nsengiyumva François, Hakizimana Fidèle na Nshimiyimana Canisius.

Impamyabumenyi ya ‘Licence A-CAF’ mu Rwanda, yaherukaga gutangwa mu 2017 ubwo icyo gihe yahabwaga abatoza 12.

Mu bayihawe icyo gihe, harimo Mashami Vincent, Bizimana Abdou ‘Bekeni’, Mbarushimana Abdou, Kayiranga Baptiste, Bizimungu Ally [nyakwigendera], Rwasamanzi Yves, Casa Mbungo André, Nshimiyimana Eric, Seninga Innocent, Habimana Sosthène na Okoko Godefroid.

Abandi bayibonye nyuma y’aho gato, ni Gatera Moussa, Sogonya Hamiss Cyishi, Hitimana Thierry na Ruremesha Emmanuel.

Harimo abagore batanu bakoze amateka yo kuba aba mbere bigiye iyi Mpamyabumenyi mu Rwanda
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki wa FERWAFA, Mugisha Richard yabasabye kuzabyaza umusaruro ubu bumenyi
Sacha na Rwaka bari mu bari kwiga

Mbarushimana Shaban [iburyo] nawe ari mu batangiye aya masomo
Hamida [ibumoso] ari mu bagore batanu bari guhugurwa
Gervais [ibumoso] na Rubona [iburyo] bari mu bari guhugurwa

Umwarimu w’abatoza, Antoine, ari mu bari gutanga aya masomo
Umwarimu w’abatoza, Habimana Sosthène ari mu bazatanga aya masomo
Sammy utoza U20 ya Police FC, ari mu bari kwiga
Nkotanyi wa Étoile de l’Est FC
Ku munsi wa mbere, abatoza bunguranaga ibitekerezo
Djamila na Hamdouni ubwo bunguranaga ibitekerezo
Lomami Marcel nawe ari mu batangiye aya mahugurwa
Radjabu ari mu bari kwiga
Ndanguza [uri kubwira bagenzi be] ari mu bari kwiga
Kirasa Alain ari mu bari guhugurwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *