U Rwanda rwagaragaje ko igitero cy’indege zitagira abapilote ,‘drones’, cyabereye mu Mujyi wa Goma muri RD Congo, ari ikibazo gikomeye cy’umutekano ku mipaka yarwo, mu gihe rushyirwaho igitutu ngo rukureho ingamba z’ubwirinzi.
Ni ibikubiye mu butumwa bwanditswe na Jean Maurice Uwera, Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Werurwe 2026.
Mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatatu nibwo mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’Akarere ka Rubavu hagabwe igitero cya drones, cyahitanye abantu batatu, barimo n’Umufaransakazi Carine Buisset wakoreraga UNICEF.
AFC/ M23 igenzura uwo mujyi yasohoye itangazo ivuga ko icyo gitero ari “icy’ubugizi bwa nabi no gushotorana kutakwihanganirwa, kandi bishyira mu kaga ibihumbi by’abasivili b’inzirakarengane.”
Amakuru akavuga zari drones ebyiri ndetse imwe yahanuwe ikagwa mu kiyaga cya Kivu ko kandi zari zigambiriye gusekuzwa urugo rwarimo abayobozi bakuru muri AFC/M23.
Mu gihe U Rwanda rudasiba gushyirwaho igitutu ngo rukureho ingamba z’ubwirinzi, rwagaragaje impungenge ku byerekeye ibyo bitero biri ku mbibi zarwo.
Jean Maurice Uwera, Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, mu butumwa bwo kuri X, yavuze ko igitero cya drone cyabereye i Goma muri DRC cyagaragaje ikibazo gikomeye cy’umutekano ku mupaka w’u Rwanda.
Yagize ati “Mu gihe u Rwanda rushyirwaho igitutu ngo rukureho ingamba zo kwirinda, Ingabo za DRC na FDLR, zagombaga gusenywa hakurikijwe Amasezerano ya Washington, bakomeje intambara.”
Madamu Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, nawe yibajije uburyo nta makuru y’ubutasi ari kuboneka agaragaza inkomoko y’icyo gitero cyahitanye abantu batatu, barimo n’umuturage w’u Burayi.
Ati “Nubwo hari raporo nyinshi zivuga ko ibitero bya drone bya FARDC n’abo bafatanyije byiyongereye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.”
Makolo yagaragaje ko hari kandi ubutumwa (posts) ku rubuga X bwari bwashyizweho n’amakonti ashyigikiye FDLR na Kinshasa, mu buryo bwo kwishimira ibyo byabaye, ariko bukaza gusibwa vuba.
Ati “Buri buzima bufite agaciro.”
U Rwanda rukomeje kugaragaza igitutu rushyirwaho cyo gukuraho ingamba z’ubwirinzi, mu gihe Leta ya Congo itubahiriza amasezerano ya Washington, harimo gusenya FDLR no guhagarika ibitero ku basivili.
Perezida Kagame ku wa Gatanu, tariki 6 Werurwe 2026, yavuze ko u Rwanda rushaka amahoro arambye kandi rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi igihe RDC izubahiriza amasezerano ya Washington.
Yagize ati “U Rwanda rushaka amahoro, ariko dushaka amahoro arambye twakubakiraho ahazaza hacu heza.”
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
