Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran, Mojtaba Khamenei, uri guhigwa bukware na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, byemejwe ko ari kwitabwaho n’abaganga kubera ibikomere.
Reuters ivuga ko kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Werurwe 2026, umwe mu bayobozi bakuru muri Iran yayitangarije ko Ayatollah Mojtaba n’ubwo ari kwitabwaho kubera ibikomere, ari gukurikiranira hafi inshingano ze.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza bitangaza ko uwo mutegetsi yirinze gutanga ibisobanuro byinshi by’impamvu uyu muyobozi w’ikirenga mushya wa Iran atagaragara mu ruhame.
Mojtaba yakomerekeye mu gitero cyo ku itariki ya 28 Gashyantare cyahitanye abo mu muryango we batandatu, harimo na se Ayatollah Ali Khamenei.
The Guardian ivuga ko ambasaderi wa Iran muri Cyprus yayitangarije ko Mojtaba yakomeretse ku kuguru, ku kuboko ndetse n’ikiganza.
Mojtaba Khamenei usanzwe ari umuhungu wa kabiri wa Ali Khamenei yatangajwe nk’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran ku itariki 8 Werurwe 2026.
Ni nyuma y’iminsi mike yari amaze atangajwe nk’umusimbura wa se wahitanywe n’ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran ku munsi wa mbere w’intambara ibyo bihugu birimo kuva ku itariki 28 Gashyantare 2026.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Trump yatangiye muri Leta ya Florida muri Amerika mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko yatewe impungenge bikomeye n’itorwa rya Mojtaba.
Yagize ati “Turatekereza ko bizakomeza guteza ibibazo nk’ibyari bisanzwe ku gihugu.”
Trump aherutse kuvuga ko atemera Mojtaba Khamenei kandi ko Amerika igomba kugira uruhare mu guhitamo umuyobozi mushya wa Iran avuga ko azazana amahoro.
Ubwo Trump yabazwaga niba Mojtaba Khamenei ari mu bayobozi ba Iran bagomba kwicwa, yasubije ko atari ngombwa gutangaza niba arimo cyangwa atarimo.
Ni mu gihe Israel yo ishinja Mojtaba kuba umuhezanguni, wagize uruhare mu bwicanyi ku ngoma ya se, ndetse isanzwe ifite umugambi wo kwivugana abayobozi ba Iran muri rusange na we arimo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
