RDC: Gaz yo mu gikoni yatwitse ikibuga cy’indege

Ikibuga cy'indege cya Mavivi cyahiye

Ikibuga cy’indege cya Mavivi mu Mujyi wa Beni, ahimukiye by’agateganyo ibiro bya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyafashwe n’inkongi y’umuriro yakomotse kuri gaz yo mu gikoni.

Ikibuga cy’indege cya Mavivi cyafashwe n’umuriro mwinshi mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Werurwe 2026.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga umwotsi n’ibishashi by’umuriro bizamuka hejuru y’imwe mu nyubako zikomeye ziri kuri iki kibuga.

Amakuru avuga ko iyo nkongi yakomotse kuri gaz yo mu gikoni cya resitora yo kuri icyo kibuga, yaturitse maze igakongeza ibice bitandukanye.

Uwo muriro wakongeje intebe zo mu ruganiriro abagenzi bakirirwamo, ndetse n’inyubako z’imbaho ziyikikije.

Umwe mu bayobozi bashinzwe iki kibuga yatangaje ko inyubako nyinshi n’ibicuruzwa byahiye birakongoka.

Iyi nkongi kandi yangije ibikoresho by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyateye urusaku rwinshi kubera iturika ryabyo.

Ikipe ishinzwe ubutabazi yafashijwe n’ingabo za MONUSCO zishinzwe kuzimya umuriro kugira ngo udakwira no mu bindi bice.

Amafoto yatangajwe kuri iki gicamunsi yerekanye iki kibuga gifunze, harimo imodoka zitambuka zikora ibikorwa by’ubutabazi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *