Umutoza wungirije muri AS Kigali, Umwungeri Patrick, ari mu batoza babonye Impamyabumenyi yo gutoza yo ku rwego rwa B-CAF.
Mu minsi ishize ni bwo abatoza bagera kuri 25 bakoreye Licence B-CAF ibemerera kuva kuri C-CAF bari bafite bakigira imbere.
Mu babonye iyi Mpamyabumenyi, harimo Umwungeri Patrick usanzwe ari umutoza wungirije muri AS Kigali yanakiniye akayibera umunyabigwi [Legend].
Umwungeri wakiniye amakipe y’Igihugu y’abato ibyiciro byose n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, ni umwe mu babaye ba myugariro beza b’Abanyarwanda akiri muto.
Mu bandi batoza UMUSEKE wamenye babonye iyi Licence, harimo Ntagisanimana Saida usanzwe ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri APR WFC. Uyu nawe yabaye umunyabigwi wa AS Kigali WFC no mu kipe y’Igihugu y’Abagore [She-Amavubi].
Abandi barimo Mutarambirwa Djabil na Karim Kamanzi, bombi bakoze amazina yabo mu makipe bakiniye mu Rwanda no mu kipe y’Igihugu, Amavubi.
Kamanzi we yanakinnye Igikombe cya Afurika, u Rwanda rwitabiriye mu 2004 mu gihe Mutarambirwa we yamenyekaniye mu makipe arimo Kiyovu Sports, APR FC ndetse na Atraco FC. Ubu ni umwungiriza muri Police FC.
Hari kandi Saidi Abedi wakiniye Amavubi yari mu Gikombe cya Afurika, Higiro Thomas ufite izina rinini muri ruhago y’u Rwanda, Niyibizi Sulaiman utoza UR-FC, Muvunyi Félix ‘Fils’ uherutse muri Vision FC no muri Étoile de l’Est FC.
Abandi bazibonye barimo Ntamuhanga Thumaini usanzwe ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri Marine FC, Papy Tchimanga usanzwe ari umutoza wungirije muri AS Muhanga na Alice utoza Indahangarwa WFC.
Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026, abandi 25 bazatangira gukorera Licence A-CAF. Aba barimo abagabo 20 n’abagore batanu.







UMUSEKE.RW
