Umuhungu wa Ayatollah Ali Khamenei, Mojtaba Khamenei ni we wagenwe nk’umusimbura wa Se wishwe n’ibitero bya Leta zunze ubumwe za America zifatanyije na Israel.
Intambara America na Israel byateje kuri Iran imaze iminsi 9. America yasabye ingabo za Iran kurambika intwaro hasi, Iran ivuga ko ibyo bitazigera bibaho.
Kuri iki Cyumweru nijoro, nibwo imbuguke mu idini ya Islam zemeje umusimbura wa Ayatollah Ali Khamenei, ari we muhungu we wa kabiri Sayyed Mojtaba Hosseini Khamenei bita Mojtaba Khamenei.
itangazo igisirikare kigamije impinduramatwara cya Iran, IRGC cyasohoye kivuga ko, kiteguye kubahiriza amabwiriza no kwitanga bya nyabyo ku butegetsi bw’Umuyobozi w’Ikirenga, Mojtaba Khamenei.
Mojtaba Khamenei w’imyaka 56 y’amavuko, afite umugore n’umwana umwe, amakuru akavuga ko we afite amatwara akarishye kurusha aya Se wishwe na America na Israel.
Hari bamwe bemeza ko ari we muyobozi ukwiye, abandi muri Iran bakavuga ko atigeze ategurirwa kuzaba Umuyobozi wo kuri uru rwego. Gusa ubwo Se Ayatollah Ali Khamenei yicwaga tariki 28 Gashyantare, 2026 izina ry’umuhungu we Mojtaba Khamenei ryakomeje guhwihwiswa mu bazamusimbura.
Perezida Donald Trump wa America yari yavuze ko azagira uruhare mu gushyiraho abayobozi ba Iran nk’uko byagenze muri Venezuela, aho yavuze ko adashaka ko Iran igira abayobozi bazatuma mu myaka itanu nanone haba intambara.
Ibitero bya America na Israel kuri Iran byahungabanyije ubuyobozi kuko benshi bishwe, ndetse n’abayoboye ingabo, ariko iki gihugu cyakomeje kwihagararaho, ubuzima imbere burakomeza ku buryo nta n’ikigaragara ko abaturage bazajya mu mihanda ngo bahirike ubutegetsi nk’uko byari ibyifuzo bya America na Israel.
Iran yari yagaragaje kugenda gahoro mu byo gushyiraho abayobozi bashya, bitewe n’uko Israel irekereje ngo ibamarire ku icumu.


UMUSEKE.RW
