Kigali Pelé Stadium yemerewe kwakira amarushanwa ya FIFA

Nyuma y’igenzurwa ryakozwe n’impuguke yoherejwe mu Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Stade ya Kigali Pelé Stadium yemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga ategurwa n’uru rwego.

Muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, ni bwo impuguke ya FIFA iri mu Rwanda, yapimye ibisabwa byose ngo harebwe niba Stade yaba yujuje ibisabwa kugira ngo ibashe kuba yakwakira imikino mpuzamahanga.

Raporo yatanzwe n’iyi ntumwa, yagaragaje ko Kigali Pelé Stadium yujuje ibisabwa byo kugira ngo yakire amarushanwa mpuzamahanga ya FIFA.

Iyi Stade imaze iminsi itaberamo imikino ya Shampiyona y’u Rwanda ya nijoro kubera ikibazo cy’amatara yari afite ikibazo, ubu icyo kibazo nacyo cyamaze gukemuka.

Imwe mu mikino mpuzamahanga ya FIFA izabanza kuhabera, ni iy’irushanwa rya FIFA Series, biteganyijwe ko izaba ku wa 26 Werurwe 2026.

Kigali Pelé Stadium yahawe uburenganzira bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya FIFA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *