Polisi ikomeje kwakira abarega bavuga ko “bibwe igitsina”

Emmanuel Katambwe, Komanda wa Polisi muri kariya gace ka Kolwezi

DRC – Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho y’abagabo bakubitwa bazira “gutwara igitsina” bagenzi babo, agahebuzo mu burasirazuba bwa Congo hari umugabo wakuyemo imyambaro yereka imbaga ko asigaranye agace k’urwo rugingo kamufasha kwihagarika gusa.

Abo bakekwaho ibyo bikorwa byitwa “amarozi”, ni nako bagirirwa nabi bagakubitwa byo guhwera.

Iki kibazo cyagaragaye mu Ntara ya Lualaba iri mu Majyepfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gace kitwa Kolwezi ndetse no mu gihugu cy’u Burundi.

Aha mu Burundi umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45-50, agaragara mu mashusho imbaga y’abantu imushungereye, abandi bamushinja ko “yiba ibitsina”, ni nako akibitwa na buri wese.

Muri Kolwezi naho hari amashusho mabi y’abantu bakubuswe bagirwa intere bashinjwa icyo cyaha, nyamara benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bidashoboka.

Emmanuel Katambwe, Komanda wa Polisi muri kariya gace ka Kolwezi asaba abaturage gutuza kubera ko ibyo bivugwa ari impuha, akemeza ko ibirego bakiriye basanze nta shingiro bifite.

Ati “Ibirego byose twakiriye mu biro bavuga ngo uyu yankozeho igitsina kiragenda, igihe tugenzuye tubona igitsina cye aragifite.”

Komanda wa Polisi muri kariya gace ka Kolwezi akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bwite bwa Leta badaterwa ibwoba n’ibihuha, n’amarozi.

Ati “Abaturage nibatuze, kuko ejo (tariki 04/03/2026) hari umuntu washinjwe benda kumwica bavuga ngo atwara ibitsina, uwamuregaga asakuza cyane nyuma yaje gusaba imbabazi.”

Yasabye abaturage ko igihe hari ikibazo nk’icyo kigaragaraye abaturage bagomba kubibwira Polisi, kubera ko ubutabera bwo kwihanira butemewe.

Mu Burundi umugabo arasaba imbabazi nyuma yo guhohoterwa n’abamushinja kwiba ibitsina by’abandi bagabo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *