Senateri wanze umugambi wa Tshisekedi yubitsweho urusyo

Visi Perezida wa kabiri wa Sena ya RDC, Bahati Lukwebo

Visi Perezida wa kabiri wa Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bahati Lukwebo, ari mu mazi abira nyuma yo kwerura ko adashyigikiye gahunda ya Perezida Félix Tshisekedi yo guhindura Itegeko Nshinga.

Ku wa 04 Werurwe 2026, senateri Modeste Bahati Lukwebo yagaragaje ko atari ngombwa guhindura Itegeko Nshinga rya RD Congo.

Uyu munyapolitiki, uri mu bakomeye muri RDC, avuga ko ikibazo atari imyandikire y’Itegeko Nshinga, ahubwo ari abantu bashinzwe kurishyira mu bikorwa basambaguza igihugu.

Lukwebo ashimangira ko igihugu gifite amategeko ahagije kandi ateguye neza, bityo ko guhindura Itegeko Nshinga ari iturufu n’amacenga ya Tshisekedi n’abamushyigikiye.

Yeruye ku mugaragaro ko adashyigikiye icyo cyifuzo cya Tshisekedi kugira ngo azemererwe kuyobora iki gihugu muri manda zirenze ebyiri.

Lukwebo yunzemo ko impaka zikomeje kuvuka ku guhindura Itegeko Nshinga zitari ngombwa, ko atazaha icyuho buri wese wihishe muri uwo mutaka.

Nyuma y’amasaha 24 yamaganye uwo mugambi wa Tshisekedi, Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatanze icyifuzo cyo gutakariza icyizere Visi-Perezida wa kabiri wayo.

Senateri Dany Kabongo Bondanya yabitangarije ikinyamakuru ACTUALITE mbere y’iminsi icyenda ngo Inteko Ishinga Amategeko itangire imirimo yayo ya Werurwe 2026.

Senateri Kabongo yashinje Lukwebo kubahuka Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, watangije akanaba umuyobozi w’icyubahiro w’ihuriro rya Politiki ‘Union Sacrée Pour la Nation.’
Yavuze ko yibasiriye Perezida Tshisekedi ku karubanda kandi yari kumwegera akamugezaho icyifuzo cye mbere y’uko asohora iryo tangazo ryamagana guhindura Itegeko Nshinga.
Ati: “Kubera ko avuga ko ari ikibazo cy’umuntu ku giti cye, we nk’umuyobozi, byari ngombwa ko yerekeza ku buyobozi bw’ikirenga, ari we Perezida wa Repubulika mbere yo gutanga iri tangazo.”
Senateri Bahati Lukwebo akomeje kwibasirwa, kandi n’abategetsi batandukanye muri RDC, barimo na Déo Bizibu, umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya UDPS.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yatangije gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga ry’Igihugu, avuga ko iry’ubu ritajyanye n’igihe.
Avuga ko Itegeko Nshinga rya 2006 rikeneye kuvugururwa kugira ngo rijyane n’imikorere nyakuri y’Igihugu, ariko ko ntaho bizahurira no kongera manda.
Bamwe mu banyapolitiki nka Moïse Katumbi na Martin Fayulu bavuze ko bazahagarika uyu mushinga, kuko ari uburyo bwo gukomeza kugundira ubutegetsi.
Bamusaba kuva ku butegetsi ubwo manda ye ya kabiri, yarahiriye muri Mutarama uyu mwaka, izaba irangiye.
Tshisekedi avuga ko hacyenewe Itegeko Nshinga rijyanye n’uko ibintu bimeze mu by’ukuri muri Congo kandi ryanditswe n’AbanyeCongo,  avuga ko iririho ubu ryandikiwe mu mahanga n’abanyamahanga.
Visi Perezida wa kabiri wa Sena ya RDC, Bahati Lukwebo
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *