Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasohoye impuruza rigaragaza ko indwara ya Cholera iterwa n’umwanda ikomeje gukwirakira cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inyandiko ya OMS igaragaza ko abantu abantu 2,070 bahitanywe na Cholera mu 2025 mu gihe abayanduye bari 71,200.
Iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye rigaragaza ko kandi no mu 2026, iyi ndwara ikomeje gukaza umurego muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho mu cyumweru kimwe hagati ya tariki 16 na 22 Gashyantare, abantu barenga 1400 barwaye iyi ndwara ikicamo 43 i Kinshasa.
Uyu mujyi mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niwo wibasiwe cyane aho urimo 30% by’abarwayi bose bo mu gihugu, umwanda ukabije ugashyirwa mu majwi yo kuba impamvu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMs) rivuga ko Cholera iterwa na bagiteri yitwa ‘Vibrio cholerae’, ikwirakwira binyuze mu mazi cyangwa ibiribwa byanduye.
Ibimenyetso byayo birimo guhitwa, kuruka, kubura amazi mu mubiri, no kunanirwa cyane, ibishobora gutera urupfu mu masaha make bitewe n’uko umubiri utakaza amazi menshi cyane mu gihe gito.
Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) kivuga ko abantu barenga 300,000 ku mugabane wa Afurika bandura Cholera mu mwaka umwe ahanini bitewe no kubura amazi meza ndetse n’umwanda ukabije wibasira abari mu bice by’intambara.
MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW
