UPDATES: Igisirikare kirwanira mu kirere mu Buhinde cyemeje ko indege yacyo ya Sukhoi (Su-30MKI) yari mu myitozo, yaguye mu gace ka Karbi Anglong, muri Leta ya Assam, muri kilometero 60 kure ya Jorhat.
Imirimo yo gushakisha iracyakomeje.
INKURU YABANJE: Igisirikare cy’Ubuhinde cyatangaje ko indege yo mu bwoko bwa Sukhoi “Su-30 MKI” yaburiwe irengero.
Ni indege yahagurutse ku kigo cya gisirikare kiri ahitwa Jorhat, muri Leta ya Assam iri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’Ubuhinde.
Iyi ndege iheruka kuvugana n’abayishinzwe saa moya zishyira saa mbiri z’ijoro (7:42 pm), ku masaha yo mu Buhinde nk’uko byatangajw ena Lt Col Mahender Rawat, Umuvugizi w’Igisirikare.
Yavuze ko hatangiye ibikorwa byo gushakisha iyo ndege kugira ngo abarimo bakorerwe ubutabazi.
Ati “Twashyizemo imbaraga zose kugira ngo tumenye aho iyo ndege iri.”
Kugeza ubu nta we uzi amakuru ya nyuma y’umupilote wari utwaye iyo ndege.
Abaturage bo mu gace kitwa Chokihola muri Bokajan bemeza ko iyo ndege yaba yisenuye ku butaka mu mashyamba yo muri ako gace.
Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’Ubuhinde kirwanira mu kirere, rivuga ko “Hateguwe ikipe ijyayo kugira ngo imenye niba ibyo bivugwa ari ukuri.”
Igisirikare cy’Ubuhinde kirimo gukorana n’abaturage bo muri kariye karere kugira ngo iriya ndege iboneke, gushakisha birakomeje.
UMUSEKE.RW
