Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yagarutse ku kibazo gikomeye cy’amazu agera kuri 430 akeneye kubakirwa abatishoboye, asobanura ko umuturage ataba ku isonga agisongwa no kutagira aho aba.
Ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere bwagaragarije abikorera, inshuti z’Akarere ndetse n’abahavuka ubu batakihatuye.
Buvuga ko kuba hakiri imiryango myinshi itagira aho kuba ari ikibazo gikwiye gushyirwaho umwotso kigakemuka burundu.
Ingabire Joice ni umwe mu baturage uvuga ko ikibazo cy’amazu ashaje kibahangayikishije, kuko ashobora guteza ibyago abayabamo, harimo no kubura ubuzima, bityo agasaba ubuyobozi gutabara iyo miryango hakiri kare.
Yagize ati: “Turacyabona imiryango ituye mu nzu zimeze nka nyakatsi; duhora duhangayitse ko imvura iguye isaha n’isaha twakumva ko hari abahasize ubuzima. Turasaba Akarere n’abikorera gutabara iyo miryango hakiri kare.”
Mutabazi Hermogène avuga ko yiyemeje gutanga umusanzu wo gufatanya n’Akarere gukiza ubuzima bw’abari mu kaga ko kutagira amacumbi.
Yagize ati: “Nkanjye nemeye amabati 500 ahwanye na miliyoni eshanu, kugira ngo dushimishwe no kubona bagenzi bacu batuye neza batuje.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko umuturage ataba ku isonga akibana n’umusonga wo kutagira aho aba, ashimira abaturage ba Burera bagaragaje ko bahangayikishijwe n’imibereho mibi ya bagenzi babo.
Ati: “Umuturage ntiyaba ku isonga agifite umusonga wo kutagira aho aba, ariko ni no kwigisha abashoboye kubyikorera bakumva ko bazategereza inkunga; abatishoboye bitewe n’ibyiciro barimo bagafashwa.”
Mu Karere ka Burera, hari amazu 430 akeneye kubakirwa abatishoboye n’ubwiherero 2.610 bukeneye gusanwa, aho Akarere gafite icyuho cy’ingengo y’imari ya miliyari 19 kugira ngo ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage bikemurwe
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera



